Miss Rwanda 2020 yabaye Nishimwe Naomie
Umukobwa w’uburanga buhebuje, ubwenge n’umuco uhiga abandi mu Rwanda mu mwaka wa 2020 yabaye Nishimwe Naomie w’imyaka 20 y’amavuko.
Mu gicuku cyo ku cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2020 nibwo Nishimwe Naomi yambitswe ikamba, ahize bagenzi be bagera kuri 19. Nishimwe Naomi, yasimbuye kuri uyu mwanya Nimwiza Meghan wari umaranye umwaka iri kamba, muri uyu muhango akaba yari yabukereye mu ikanzu y’ibara ritukura iteretse nk’umumbunda.
Miss Heritage yabaye Teta Ndenga Nicole, Miss Congeniality Ingabire Diane, Miss Popularity Irasubiza Alliance ahita ahembwa na MTN amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbu 500, Miss Photogenic Nishimwe Naomie ahita ahembwa miliyoni imwe n’ibihumbi 200.
Ibirori bya Miss Rwanda 2020, byitabiriwe n’abakobwa bahiga abandi mu bihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo nkHari na ba Nyampinga bo mu bindi bihugu nka Uganda, Tanzaniya, Burundi, Botswana, Miss Ghana n’igisonga cye cya kabiri, na Miss wa Soudan y’Epfo.
Iriba News