Image default
Imyidagaduro

Sonia Rolland avuga ku wahoze ari umugabo we ati  ‘Ndishimye niba yishimye’  

Umunyarwandakazi akaba n’Umufaransakazi, Miss France 2000 Sonia Rolland, yabajijwe ku wahoze ari umugabo we Jalil Lespert uri mu rukundo n’icyamamare Laeticia Hallyday, asubiza ko yishimye niba nawe yishimye.

Umunyamakuru Bernard Montiel wa TPMP,  mu kiganiro yagiranye na Sonia Rolland kuri uyu wa gatanu yamubajije icyo avuga kuri Jalil Lespert wahoze ari umugabo we.

Lespert na Sonia bakiri mu rukundo

Sonia ati “uko bigaragara mbona ameze neza”. Umunyamakuru aramubaza ati “Uziko yambwiye ngo ni wowe wamwirukanye?” Sonia ati “Ntabwo namwirukanye naramusize[..] ariko ubu  tubanye neza ku bw’umukobwa wacu kandi nanjye ndishimye ku bwe. Ndishimye kubera ko yishimye, ndishimye kubera ko umukobwa wanjye yishimye.”

7SUR7 dukesha iyi nkuru yatangaje ko Sonia na Jalil Lespert batandukanye mu 2018 bakaba bari bamaranye imyaka 9 babana nk’umugore n’umugabo baranabyaranye umwana w’umukobwa.

Rolland na Lespert bashakanye bombi bamaze gutandukana n’abandi bari barashakanye na bo. Sonia yari yaratandukanye na Christophe Rocancourt, naho Lespert yari yaratandukanye n’umunyarwenyakazi Bérangère Allaux banabyaranye abana babiri.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Kim Kardashian yasabye gatanya

Ndahiriwe Jean Bosco

Justin Bieber arashinjwa gusambanya abakobwa babiri

Emma-marie

Britney Spears ukekwaho ibisazi imitungo ye izakomeza gucungwa na se

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar