Umunyamideri w’icyamamare Kim Kardashian yasabye gatanga ngo atandukane n’umugabo we Kanye West bari bamaranye hafi imyaka irindwi bakaba baranabyaranye abana bane.
Byari bimaze iminsi bihwihwiswa mu itangazamakuru ko umubano wa Kim n’umugabo we Kanye West, icyamamare mu njyana ya rap utifashe neza, ariko noneho inkuru yabaye impamo, ibinyamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byatangaje ko uyu mugore yasabye gatanya.
TMZ dukesha iyi nkuru yatangaje ko icyamamare Kim w’imyaka 40 y’amavuko yasabye ko we n’umugabo we Kanye West bombi bemererwa kurera abana babo North West, Psalm West, Saint West, Chicago West.
Kugeza ubu ariko nta numwe muri aba bombi uragira icyo atangaza kuri iyi nkuru y’itandukana ryabo nk’umugore n’umugabo, ariko kandi umwanditsi w’urukiko rwisumbuye rwa Los Angeles yabihamirije nawe CNN.
Kim yatangiye kumenyekana mu 2007 nyuma y’ibiganiro by’uruhererekane yakoze kuri televiziyo ku bijyanye n’umuryango we byiswe ‘Keeping up with the Kardashians”.
Iki kiganiro cyatumye abona amahirwe yo kugera kure, ikinyamakuru Forbes kivuga ko yaba afite ubutunzi bubarirwa muri miliyoni 780 z’amadorari y’abanyamerika.
Ku rundi ruhande , Kanye West nawe ni icyamamare mu muziki wo mu njyana ya Rap, yakunzwe cyane nka Gold Digger kuva mu myaka 15 ishize, akaba anazwi cyane mu bijyanye n’imideri.
Aba bombi bashakanye mu 2014, ubukwe bwabo bw’agatangaza bubera mu Butaliyani, babanye neza ariko bitangira kuba bibi mu mwaka wa 2020 ubwo Kanye yiyamamarizaga kuba perezida w’Amerika, akavuga ko umwana wabo w’imfura bamubyaye ku bw’impanuka ndetse ngo we yashakaga ko inda ye bayikuramo.
Bivugwa ko batandukanye Kanye West yabaga mu rugo rwabo i Wyoming, mu gihe Kardashian West yagumye muri Californiya hamwe n’abana babo.
Iriba.news@gmail.com