Image default
Imyidagaduro

Mariah Carey yakuriweho ikirego ku ndirimbo ‘All I want for Christmas is You’

Umuhanzi Mariah Carey ntakirimo kuregwa guhonyora uburenganzira bw’umuhanzi ku gihangano (copyright) ku ndirimbo ye yakunzwe cyane ‘All I Want for Christmas is You’, nyuma yuko ku wa mbere umuhanzi Andy Stone wo mu njyana ya country akuyeho ikirego cye.

Stone, umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka ni bwo yari yareze uwo muhanzi wo mu njyana ya pop.

Stone yari yamureze avuga ko we ari mu banditse amagambo agize indirimbo ifite izina nk’iryo, imyaka itanu mbere yuko Carey asohora indirimbo ye.

Stone yabwiye urukiko ko azakuraho dosiye y’uru rubanza – ariko mu rwego rw’amategeko ashobora kongera agashinga urubanza kuri iyi dosiye.

‘All I Want for Christmas is You’, indirimbo ya Carey benshi baba bafite ku rutonde rw’izo kumva ku munsi mukuru wa Noheli, ni imwe mu ndirimbo zicurangwa kuri Noheli izwi cyane y’ibihe byose.

Stone, ufite izina ry’ubuhanzi rya Vince Vance mu itsinda ry’umuziki ‘Vince Vance and the Valiants’, mbere yari yatanze ikirego mu rukiko rwo ku rwego rwa leta rwo mu mujyi wa New Orleans muri leta ya Louisiana muri Amerika.

Ni na ho yagejeje inyandiko mu rukiko yo gukuraho dosiye y’ikirego cye.

Yari arimo gusaba indishyi itari munsi ya miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika (miliyari 21 mu mafaranga y’u Rwanda), avuga ko Carey yakoresheje “kumenyekana” n'”injyana” bye (by’uyu mugabo).

Nubwo zihuriye ku izina, izo ndirimbo ebyiri ziratandukanye mu muziki wazo, ariko Stone yavuze ko Carey atamusabye uruhushya rwo gukoresha izina ry’iyo ndirimbo kandi ko “yabonye inyungu atabikwiye” kubera iryo zina.

Ni ibintu bijya bibaho ko indirimbo zitandukanye zigira izina rimwe.

Ndetse ku rubuga rwa internet rwabyo, ibiro by’Amerika ku bijyanye n’uburenganzira ku gihangano bigaragaza indirimbo 177 zihuriye ku izina ‘All I Want for Christmas is You’.

Kuva yagaragara ku muzingo w’indirimbo (album) ‘Merry Christmas’, cyangwa Noheli Nziza, mu mwaka wa 1994, iyo ndirimbo mu bihugu byinshi yakomeje kuza imbere mu zikunzwe zijyanye na Noheli.

Kugeza mu mwaka wa 2017, amakuru avuga ko yari imaze kwinjiriza Carey arenga miliyoni 60 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga arenga miliyari 64 mu mafaranga y’u Rwanda, avuye mu bakodesha uburenganzira bwo kuyicuranga.

Iyi ndirimbo imaze gucurangwa inshuro zirenga miliyari imwe ku rubuga Spotify.

@BBC

Related posts

Hari Abahanzi basanga kwishyira hamwe kwa Afurika byaba inyungu kuri bo

Emma-Marie

Britney Spears yashatse umugabo bwa gatatu

Emma-Marie

Miss Rwanda 2020 yabaye Nishimwe Naomie

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar