Image default
Imyidagaduro

Hari Abahanzi basanga kwishyira hamwe kwa Afurika byaba inyungu kuri bo

Bamwe mu bahanzi b’Abanyarwanda baravuga ko habayeho uburyo ibihugu bya Afurika byakwishyira hamwe mu mikorere y’uburyo butandukanye byatuma ibihangano byabo bigera kure kandi bikababyarira inyungu.

Mu bo IRIBA NEWS yavugishije harimo Munyakazi Deo wamamaye ku bihangano gakondo birimo ibyo gucuranga Inanga. Munyakazi avuga ko n’ubwo ibihangano bye byageze mu bindi bihugu by’amahanga byatewe no kuba ari umwimerere wa Kinyarwanda ariko kandi yemeza ko hakenewe ubumwe bw’abahanzi muri Afurika.

Umuhanzi Munyakazi Deo

Yagize ati: “ Nakoze Umwihariko wange nirinda kwigana injyana z’amahanga nibanda ku by’iwacu cyane babona ni ibintu byiza kandi batari bazi babikunda gutyo. Imbogamizi zituma ibihangano by’abanyarwanda bitajya kure ni uko nabyo biba byavuye kure (imahanga) tugashaka kubigana kandi aribo ba nyirabyo, icyo gihe babona ko nta gishya,igihangano cyose umuntu akora iyo kidashingiye kuri gakondo/ umwihariko gifatwa nk’igisanzwe,kikitirirwa ahantu henshi.”

Yungamo ati: “Ubufatanye Nyafurika bwagira umumaro ukomeye kuko mu guhuza harimo imbaraga”.

Naho umuhanzi ukizamuka mu ndirimbo zo kuryamya Imana witwa Ahishakiye Aime we avuga ko guhuza imbaraga za Afurika zabyara inyungu kuko byatuma hitabwa cyane ku burenganzira bw’umuhanzi n’ubw’umutungo bwite mu by’ubwenge.

Gusa ariko akagira impungenge ko kwishyira hamwe mu bijyanye n’ubuhanzi bishobora kugenda biguru ntege kuko hari amasezerano menshi ibihugu bishyiraho umukono ariko ntashyirwe mu bikorwa.

Ati: “Byaba ari byiza bibayeho kimwe n’uko habaho indi Miryango y’ubufatanye mu bukungu kandi ikabyara umusaruro. Ubwo rero bibaye hanatezwa imbere uburenganzira bw’abahanzi ku bihangano n’ubw’umutungo bwite mu by’ubwenge, ahubwo nkagira impungenge ko bitarabamba kuko n’ibihugu byacu kwihuza byabinaniye”

Gusa ariko ibyo kwishyira hamwe kwa Afurika biri mu biraje ishinga Umuryango The Africa Soft Power Project (ASP) uharanira ko Afurika yibumbira hamwe igakoresha ubushobozi ifite mu kwiteza imbere.

Mu kiganiro bahaye itangazamakuru Gayheart Mensah na Hannah Akuwu bavuze ko abanyafurika bakwiye kwifatira ibyemezo batarinze gutegereza ak’imuhana.

Hannah Akuwu

Kandi ko harimo gutegurwa inama yiswe “Kwehu summit”  izaba mu mpera z’ukwezi kwa Cumi ikazahuriza hamwe abantu b’ingeri zose harimo abayobozi, abanyabwenge n’izindi nzego zifata ibyemezo harebwa uburyo Afurika yakwishyira hamwe kandi bikarangira hasinywe amasezerano ibihugu bigomba gukurikiza.

Gayheart Mensah yagize ati: “I Kwehu, abayobozi ba politiki bo muri Afurika n’abacuruzi bagomba kwicara bagatekereza kuri Afurika. Ubu ni bwo bufatanye hagati ya politiki n’ubucuruzi bigiye guteza imbere iterambere muri Afurika. Turitega ko hazabaho amasezerano akoze neza azatuma ukwishyiraha hamwe gushoboka kandi turitega ko Abayobozi ba Afurika n’abacuruzi bazishimira cyane amasezerano azoroshya ubucuruzi muri Afurika, kandi hazabaho ibiganiro k’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa. Kandi twiteze kohazabaho ibiganiro binyuranye byo kubaka ibikorwaremezo bya Afurika.

Gayheart Mensah (Hagati )

Naho Hannah avuga ko bazagaragaza imbaraga ziri muri Afurika zo guhitamo Afurika inzira, n’ibikoresho batekereza ko bizaganisha ku guhuza imiyoboro n’itumanaho bizashigirwaho mu bijyanye n’iterambere rya Afurika, yongeraho ko hazanaganirwa ku bintu byose byabyara iterambere, ubucuruzi, ingufu, ingendo ningendo, n’ibindi.

Gahunda yo gushaka gukoresha ubushobozi bwa Afrika mu iterambere itekerejwe nyuma yo kubona ko Abanyafurika bakunda kujya mu bihugu by’uburengerazuba gushakayo ibisubizo mu gihe uyu mugabane ufite ibisubizo byinshi bikenewe ushobora no gusagurira ibindi bihugu bigize isi.

Mulindwa C.

Related posts

Padiri Jean François Uwimana yasohoye indirimbo ibyinamo ‘Abadage’

Emma-Marie

Platini yasabye imbabazi nyuma yo gushinjwa gushinyagurira Jay Polly

Emma-Marie

Inkweto za Kanye West zatejwe cyamunara asaga miliyari y’u Rwanda

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar