Image default
Mu mahanga

Abibasira ba mukerarugendo bambaye udusamamagara bahagurukiwe

Minisitiri wo ku kirwa cya Zanzibar yaburiye abatuye icyo kirwa ko  gutuka no gusagarira ba Mukerarugendo bambaye utwenda duto cyane bigiye gufatirwa ibyemezo.

Simai Mohammed ushinzwe ubukerarugendo muri Zanzibar yabwiye BBC ko leta izafatira ibihano abaturage basagarira abakerarugendo nyamara ari abantu b’ingenzi ku bukungu bw’iki kirwa.

Yavuze ko we ubwe yagira inama abakerarugendo “batambaye bikwiye” kandi ko “babifata neza ndetse bagakosora ikidakwiye”.

Asobanura ko bimaze gukabya, yagize ati: “Iyi ngeso yo gutuka abanyamahanga ikwiye guhagarara”.

Ati: “Mu duce tumwe twa Stone Town kuri Kenyatta Road, ibi bikorwa bimaze kuba byinshi cyane. Umuntu wese utuka abakerarugendo cyangwa ubabwira ngo ‘subira iwanyu’, nzarebana nawe bikomeye”.

10 Reasons Why You Should Visit Zanzibar - SCROLL THE GLOBE

Umwaka ushize uwari minisitiri w’ubukerarugendo Lela Muhamed Mussa yabwiye BBC ko bamwe mu bakerarugendo baba bagenda n’amaguru mu mihanda muri Zanzibar “ari nkaho bambaye ubusa”.

Icyo gihe Lela yatangaje ko abakerarugendo bambaye gutyo bazajya bacibwa amande atari munsi y’amadolari 700 y’Amerika.

Abaturage ba Zanzibar benshi batsimbaraye ku bya cyera kandi benshi ni abasilamu.

Iki kirwa gisurwa cyane n’abakerarugendo bavuye mu bice binyuranye by’isi, gusa ibikorwa byibasira abambaye utwambaro tw’imbere gusa cyangwa utugufi byakomeje kwiyongera.

Ubukerarugendo ni igice gikomeye mu byo iki kirwa kivanamo imari kandi nibwo gisata kinini kurusha ibindi gikuramo amadevize.

Mu 2020, ubukerarugendo bwinjije 28% ku musaruro mbumbe wa Zanzibar na 82% by’amadevize yinjiye kuri iki kirwa.

Zanzibar ifite leta yayo n’ubwigenge bugereranyije ku gihugu cya Tanzania.

@BBC

Related posts

Rwambikanye hagati y’Ingabo za ONU na M23

Emma-Marie

Joe Biden ati “Vladimir Putin ni we wenyine wateje intambara kuri Ukraine kandi azabyishyura igiciro gikomeye

Emma-Marie

Abasirikare 120 ba Etiyopiya basabye ubuhungiro muri Sudani

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar