Image default
Mu mahanga

Amerika iragarutse kandi yiteguye kuyobora isi-Joe Biden

Joe Biden watorewe kuba Perezida w’Amerika yatangaje abategetsi batandatu bazakorana bya hafi, mu gihe arimo kwitegura kurahizwa.

Yagize ati: “Amerika iragarutse” kandi “yiteguye kuyobora isi, atari ukuyihunga”.

Naramuka yemejwe, Avril Haines azaba abaye umugore wa mbere ushinzwe kuyobora ubutasi bw’Amerika, naho Alejandro Mayorkas abe umulatino wa mbere ushinzwe ibiro by’umutekano w’igihugu by’Amerika.

BBC yatangaje ko Donald Trump yemeye ko ibijyanye no guhererekanya ubutegetsi bigomba gutangira ndetse na Biden ubu azajya agezwaho amakuru y’ubutasi yo ku rwego rwo hejuru.

Ariko, Perezida Trump aracyakomeje kwanga kwemera ko yatsinzwe amatora, agasubiramo ibyo avuga nta gihamya atanga ko amatora yo ku itariki ya 3 y’uku kwezi “yabayemo uburiganya”.

Usibye guhabwa buri munsi amakuru y’ubutasi yo ku rwego rwo hejuru – ku bishobora gushyira mu kaga Amerika byo mu mahanga ndetse n’ibindi birimo kuba Biden ubu ashobora guhura n’abategetsi bakomeye muri leta.

Ashobora kandi no guhabwa za miliyoni z’amadolari zo kwifashisha mu gihe yitegura kurahizwa nka Perezida wa 46 w’Amerika ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa mbere.

Ejo ku wa kabiri, Guverineri Tom Wolf wa leta ya Pennsylvania yavuze ko yemeje intsinzi ya Biden muri iyo leta ubusanzwe iba idafite uruhande ruzwi itora (swing state). Leta ya Michigan nayo ku wa mbere yemeje intsinzi ye mu matora.

Biden yavuze iki nyirizina?

Ari mu mujyi wa Wilmington muri leta ya Delaware, uyu perezida watowe yavuze ko hacyenewe kongera kubakwa amahuriro (alliances) n’ibihugu by’amahanga, ndetse no guhangana na coronavirus n’imihindagurikire y’ikirere.

Yavuze ko abategetsi b’ibihugu by’amahanga “bategereje n’amashyushyu kubona Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] zongera gushimangira inshingano zizwiho mu mateka zo kuba umuyobozi w’isi…”

Aganira na televiziyo NBC, yagize ati: “Uyu perezida, Perezida Trump, yahinduye ibintu. Byahindutse Amerika mbere na mbere, Amerika ya nyamwigendaho. Dusigaye twisanga aho amahuriro yacu arimo gusenyuka”.

Uyu wahoze ari visi perezida ku butegetsi bwa Perezida Barack Obama, yavuze ko ubutegetsi bwe butagiye kuba nkaho ari “manda ya gatatu ya Obama” – cyangwa ubwa Obama bugikomeje – kubera ko “ubu duhanganye n’isi itandukanye cyane no ku butegetsi bwa Obama na Biden”.

Ejo ku wa kabiri,  Biden yatangaje abategetsi batandatu b’ingenzi:

Biden yahisemo (uhereye ibumoso) Jake Sullivan, Linda Thomas-Greenfield na Antony Blinken abashyira mu myanya ikomeye
  • Antony Blinkenumunyamabanga wa leta y’Amerika.  Blinken yavuze ko vuba aha Amerika “mu kwicisha bugufi no kwigirira icyizere bingana” izasubizaho umubano n’ibindi bihugu;
  • John Kerryintumwa ishinzwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Ni umwe mu bantu b’ingenzi bagejeje ku masezerano yiswe ay’i Paris yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, Perezida Trump yikuyemo. Kerry yavuze ko isi igomba “kwishyira hamwe igasoza amakuba atewe n’imihindagurikire y’ikirere”;
  • Avril Hainesumukuru w’ubutasi bw’Amerika. Biden yagize ati: “Nahisemo umunyamwuga… uharanira bikomeye kuvugisha ukuri”.
  • Alejandro Mayorkasumunyamabanga w’ibiro by’umutekano mu gihugu.  Mayorkas yavuze ko ibi biro bifite “inshingano yubashywe, [yo] gufasha gutuma dukomeza kugira umutekano ndetse no guteza imbere amateka yacu ateye ishema yo kuba igihugu gitanga ikaze”;
  • Jake Sullivanumujyanama mu biro bya White House ushinze umutekano w’igihugu.Sullivan yashimagije Biden, avuga ko uyu ugiye kuba umukoresha we yamwigishije byinshi bijyanye n’ubutegetsi, ariko nanone “mu buryo bw’ingenzi cyane, [amwigisha] ibijyanye na kamere muntu”;
  • Linda Thomas-Greenfieldambasaderi w’Amerika mu muryango w’abibumbye (ONU/UN). Yavuze ko aje gukora “dipolomasi iryoshye” no “kuvugurura umubano n’inshuti zacu”.

Hari umwe uteganyijwe ariko utaratangazwa, uwo akaba ari Janet Yellen wahoze ari umukuru wa banki nkuru y’Amerika, ushobora kugirwa umunyamabanga w’ibiro by’imari by’Amerika.

Benshi mu bo yahisemo, uretse Kerry na Sullivan, bazacyenera kwemezwa na sena. Kwanga uwatoranyijwe bibaho gacye cyane. Uheruka kwangwa na sena hari mu mwaka wa 1989, gusa hagiye habaho bamwe batoranyijwe bagiye banga inshingano bahawe.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Kenya: Abaganga b’abashomeri bemerewe kujya gukorera mu Bwongereza

Emma-Marie

Nigeria: Ibya wa munyeshuri ushinjwa gutuka umugore wa Perezida

Emma-Marie

Igisasu cyaturikije Umusigiti gihitana abarenga 30

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar