Image default
Amakuru

Gasabo: “Ni gute umugore n’umugabo bazubaka urugo abana babateze amatwi?”Umuturage wa Kangondo

Bamwe mu bari batuye Kangondo “Bannyahe” baribaza uko umugore n’umugabo bazajya bubaka urugo ‘batera akabariro’ mu nzu y’icyumba kimwe leta yabahaye nk’ingurane.

Ni kimwe mu bibazo abaturage bo mu kagari ka Nyarutarama mu mujyi wa Kigali, babajije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2020 ubwo yabasuraga aherekejwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye. Ibiganiro byabo byari bigamije kuganira kuri gahunda yo kubimurira mu nzu bubakiwe mu Busanza.

Imyaka ine irihiritse abaturage ba Kangondo ahazwi ku izina rya ‘Bannyahe’ barabariwe imitungo yabo, ariko ubwumvikane ku ngurane ikwiye hagati y’abaturage na Leta bwarakomeje kuba ikibazo.

Umwe mu baturage yabajije ati “Mwese mwarashatse muzi uburyohe bw’urugo, muzi ibibera mu buriri. Nkibaza nti ni gute umugore n’umugabo bazubaka urugo abana babateze amatwi? Cyangwa babareba? ”.

Abanyuzwe n’ingurane y’inzu Leta yabahaye bazatangira kuzimukiramo mu cyumweru gitaha

Undi ati “Ese abana nibamara gutwarira amada muri iyo ‘chambrette’ cyangwa muri icyo cyumba na salon, abo bana ko ari ab’igihugu[…]bizabazwa nde?”.

Mu batanze ibitekerezo babiri gusa ni bo bashyigikiye iki gitekerezo cyo kwimurwa. Ariko bagenzi babo na bwo bahitaga bavuga ko nta mitungo bafite aho bagiye kwimurwa. Hari n’uwarahiye aratsemba amanitse ukuboko kw’ibumoso ko atazajya muri iyo nzu y’uruganiriro gusa bitewe n’umuryango we.

Minisitiri Shyaka yabwiye aba baturage ko igisubizo kirambye atari igisubizo kirimo isukari kuri bamwe, ahubwo ngo ni igishoboka kandi gikemura ikibazo muri rusange.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase

Avuga ku cy’abavugaga ko inzu ari nto yagize ati  “Ushobora wa mugani kuba ufite umuryango munini. Ariko se kuba ntashobora kuyituramo kubera ubunini bw’uwo muryango, birayibuza kuba iyanjye? Nimara kuba iyanjye se ntacyo nayibyaza kikamfasha no kwitunga? Turimo turashakisha uburyo bwo kwishakamo ibisubizo.”

Bamwe mu baturage bavuga ko bashaka ingurane y’amafaranga mu kimbo cy’izi nzu z’icyumba kimwe n’uruganiriro

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko hari imiryango 48 yemeye kwimukira I Busanza mu mazu yabaye abonetse. Icyiciro cya mbere kizimurwa muri iki cyumweru.

Hari abarahira bagatsemba ko batazatura muri izi nzu

Photo: Minaloc

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Imiti y’inkorora yakorewe mu Buhinde iracyekwaho kwica abana

Emma-Marie

Ababyeyi basabwe gutoza abana umuco wo kurwanya ruswa

Emma-Marie

Uko VUP yahinduye amateka y’Abanyarwandakazi batishoboye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar