Image default
Mu mahanga

Afurika y’Epfo: Umworozi w’intare yariwe nazo

Umugabo wo muri Afurika y’Epfo yapfuye nyuma y’uko intare z’umweru zimuriye ejo ku wa gatatu.

West Mathewson asanzwe afite inzu yakira abakerarugendo (Lodge) izwi cyane yitwa Hoedspruit mu ntara ya Limpopo muri Afurika y’Epfo.

Umunyamakuru wa BBC i Johannesburg avuga ko Mathewson, intare ebyiri asanzwe yoroye ari zo zamusagariye ubwo yari azisohoye ngo zigendagende ku wa gatatu mu gitondo.

Izi ntare z’ingore imwe yabanje gusagarira ngenzi yayo, maze nyuma zombi zihindukirana uyu mworozi wazo uzwi cyane ku kazina ka “Uncle West”.

Umugore we wari ubakurikiye mu modoka, yagerageje gukangara izi ntare ariko byari byarenze igaruriro.

Abo mu muryango we bavuga ko kugira ngo izi ntare zirye nyirazo bishoboka ko byatewe no kuzikinisha byagenze nabi.

Izi ntare bazisanze aho zakoreye ibi bazitera umuti usinziriza zijyanwa ahabugenewe, biteganyijwe ko zirekurirwa mu ishyamba nyuma.

Bivugwa ko Mathewson yarokoye izi ntare ubwo “zahigwaga” akazororera ahantu hafunze muri ‘lodge’ ye.

Mu myaka itatu ishize, bivugwa ko izi ntare zishe undi mugabo warimo agenda hafi y’aho zororerwa nyuma y’uko zibashije guca uruzitiro rwaho.

Related posts

Canada: Mayor yeguye igitaraganya nyuma gusambana n’umukozi mu biro bye

EDITORIAL

U Bufaransa: Umugabo yarashe padiri amukekaho kumusambanyiriza umugore

Emma-marie

Biracyekwa ko abarwanyi ba Wagner barenga 30,000 baguye ku rugamba muri Ukraine

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar