Image default
Mu mahanga

Congo-Kinshasa: Umukuru w’inyeshyamba yahamwe n’ibyaha birimo no gufata abagore ku ngufu

Uwahoze ari umukuru w’inyeshyamba muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yakatiwe gufungwa burundu kubera ibyaha byibasira inyokomuntu, birimo no gufata abagore ku ngufu mu kivunge.

Urukiko rwa gisirikare rwahamije Ntabo Ntaberi ibyaha by’ubwicanyi, gufata ku ngufu, gukoresha ubucakara bushingiye ku mibonano mpuzabitsina ndetse no gushyira mu nyeshyamba abana bari munsi y’imyaka 15 y’amavuko.

Urukiko rwafashe umwanzuro nyuma y’iburanisha ryamaze imyaka ibiri rikabonekamo abatangabuhamya 178.

BBC yatangaje ko umuryango w’abibumbye (ONU/UN) wavuze ko icyo cyemezo cy’urukiko cyagaragaje ko “umuco wo kudahana ushobora kwirindwa”.

Leila Zerrougui, umukuru w’ubutumwa bwa ONU bwo kubungabunga amahoro muri DR Congo, yagize ati:

“Icyemezo cy’urukiko ni isoko y’icyizere cyinshi cyane ku bakorewe ihohoterwa benshi mu mirwano yo muri DRC: akababaro kabo kumviswe kandi kahawe agaciro”.

Ntaberi, uzwi nanone nka Sheka, yari umwe mu bakuru b’umutwe witwa Nduma Défense du Congo (NDC), wakoreraga mu burasirazuba bwa Kongo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

Uburasirazuba bwa DR Congo bumaze igihe bwarazahajwe n’intambara, zitizwa umurindi n’ibibazo bya politike ndetse no kuba ako karere gakize ku mabuye y’agaciro.

Habaye intambara muri DR Congo hagati y’umwaka wa 1998 na 2003, ariko inyeshyamba zimwe ziracyarwana ndetse zikomeje gukora ubwicanyi mu burasirazuba bw’igihugu, aho ubutumwa bwa ONU burimo kugorwa no kubungabunga amahoro.

Mu kwezi kwa mbere mu 2011 ni bwo abategetsi ba DR Congo basohoye bwa mbere impapuro zo gufata Ntaberi, bamushinja kugaba ibitero mu byaro hagati mu mwaka wa 2010.

Muri ibyo bitero, abagize umutwe we wa NDC ndetse n’indi mitwe ibiri, bivugwa ko bafashe ku ngufu abagore n’abakobwa bagera hafi kuri 400 ndetse bakica abantu bagera hafi kuri 300.

Ntaberi yamaze imyaka hafi itandatu yihishahisha, ariko kera kabaye yishyikiriza ubutumwa bwa ONU muri DR Congo buzwi nka MONUSCO, mu kwezi kwa karindwi mu 2017.

Yaburanishijwe ari kumwe n’abandi batatu, barimo na Séraphin Zitonda, umukuru w’undi mutwe w’inyeshyamba, na we wakatiwe gufungwa burundu kubera ibyaha yakoreye muri Kivu y’amajyaruguru.

Bakatiwe ibyo bihano ejo ku wa mbere mu rubanza rwabereye mu mujyi wa Goma.

Kahindo Fatuma, umuvugizi w’abakorewe ihohoterwa, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Tunyuzwe n’iki cyemezo cy’urukiko, ni ubutumwa bukomeye ku bandi bakuru b’inyeshyamba”.

“Abakorewe ihohoterwa bariruhutsaho gato”.

Thomas Fessy, umushakashatsi muri DR Congo w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch, yavuze ko guhamwa n’ibyaha kwa Ntaberi ari “intambwe y’ingenzi mu rugamba rwo kurwanya umuco wo kudahana”.

Imitwe y’inyeshyamba ibarirwa muri za mirongo, ikorera mu burasirazuba bwa DR Congo. Igice gito cy’umutwe w’inyeshyamba wa Ntaberi kiracyakorera muri ako karere ku izina rya Nduma Défense du Congo-Rénové, cyangwa NDC/R.

iriba.news@gmail.com

Related posts

U Bwongereza: Minisitiri w’Intebe Boris Johnson yakoze amateka

Emma-Marie

Abibasira ba mukerarugendo bambaye udusamamagara bahagurukiwe

Emma-Marie

USA: ‘Icyumba Byabereyemo’ igitabo Perezida Trump ahanganye nacyo ngo kidasohoka

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar