Image default
Amakuru

U Rwanda rugiye kwifashisha imbwa mu gupima Covid-19

Ibyo biri mu masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’igihugu cy’u Budage ari cyo kizazana abazatoza izo mbwa, ayo masezerano akaba yarashyizweho umukono ku wa 23 Ugushyingo 2020 na Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi Mukuru wa RBC ku ruhande rw’u Rwanda na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr Thomas Kurz.

Dr Nsanzimana avuga ko imbwa zizakoreshwa ari izisanzwe zikora indi mirimo zibarizwa muri Polisi y’u Rwanda, zikaba zizabanza guhugurirwa icyo gikorwa, agasobanura uko bizagenda.

Agira ati “Ni umushinga tugiye gutangira ku bufatanye na kaminuza imwe yo mu Budage ndetse na Polisi y’igihugu, kuko ari yo ifite izo mbwa zizahugurwa. Mu gutangira, imbwa zizajya zihumuriza ibipimo twafashe ku bantu batandukanye, ibyo zitweretse tubihuze n’ibyo twabonye muri laboratwari turebe ko bihura”.

Ati “Imbwa ntizizajya zihumuriza abantu, ahubwo zizihumuriza ibipimo byafashwe mu gihe hari abantu benshi baziye icyarimwe, zikabasha kumenya urwaye n’utarwaye mu gihe ba nyirabyo bakiri aho. Umushinga ubu watangiye, mu kwezi gutaha ni bwo zizahugurwa, zikazatangira gupima mu ntangiriro z’umwaka utaha cyangwa mu mpera z’Ukuboza uyu mwaka”.

Akomeza avuga ko ubwo buryo busanzwe bukoreshwa mu bihugu bike ku isi, urugero nk’u Budage no muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu mu Mujyi wa Dubai, muri Afurika ngo ubwo buryo bukazatangirira mu Rwanda, kandi bushobora kuzifashishwa no gupima izindi ndwara nka diyabete cyangwa ibindi byorezo abantu bashobora kuba bafite batabizi.

Izo mbwa ngo ntizisaba igihe kinini mu kuzihugurira gukora ako kazi iyo ibikoresho bya ngombwa bihari birimo n’imashini zabugenewe, nk’uko Dr Nsanzimana abisobanura.

Ati “Abo tumaze iminsi dukorana b’iyo kaminuza yo mu Budage bavuga ko iyo ufite ibikoresho birimo n’izo mashini imbwa zihugurirwamo, mu gihe cy’ukwezi kumwe ziba zarangije guhugurwa zigatangira akazi. Icyiza ni uko zitanga ibisubizo byegereye cyane ibyakorewe muri laboratwari, bigasaba rero guhugura nyinshi kugira ngo upime abantu benshi”.

Nubwo uwo muyobozi atavuze umubare w’imbwa zizahugurwa, ngo bibaye byiza hahugurwa nyinshi kugira ngo zinaruhure abaganga bari basanzwe bakora ako kazi.

Ubusanzwe imbwa zari zimenyerewe mu kazi kajyanye n’umutekano, aho zisaka ahantu hatandukanye hagamijwe ko zerekana nk’ahahishe ibiyobyabwenge cyangwa ibindi byagirira nabi abantu.

Izo mbwa zigiye gukoreshwa nyuma y’aho u Rwanda rwatangiye gukoresha Robo ku kibuga cy’indege, zifashishwa mu gupima abantu umuriro ndetse zikanabibutsa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, hagamijwe gukumira icyo cyorezo.

Src:Kigali Today

Related posts

ARCT-RUHUKA Gives COVID-19 Relief Support to the Most Affected Families

Emma-marie

“Munyarwandakazi, ba ku ruhembe mu isi yugarijwe na Covid-19”

Emma-Marie

“Buri bucye hakaba amatora nta na 1000 Frw yari mu bubiko bwa Rayon Sport”

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar