Image default
Abantu

Intwaza Nyirangoragoza witabye Imana umutungo we yasize awuraze Perezida Kagame

INtwaza Nyirangoragoza wiciwe abana 10 n’umugabo, mbere yo gupfa umutungo we yawuraze Perezida Kagame, amushimira uburyo yamwitayeho nyuma yo kurokoka jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku rukuta rwa Twitter rwa RBA batangaje ko kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2020 “Umuyobozi wa Avega Agahozo, Mukabayire ValĂ©rie amaze gushyikiriza Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye, irage Intwaza Nyirangoragoza Marianne witabye Imana, yasize ageneye Perezida Paul Kagame. Rigizwe n’ubutaka n’inzu biherereye mu Murenge wa Bushekeri.”

“Nyirangoragoza witabye Imana mu kwezi kwa 5 uyu mwaka yasize ageneye iri rage Perezida Kagame imbere y’umunyamategeko akaribitsa AVEGA kubera uburyo ngo yitaye ku mibereho ye nyuma y’ubuzima bubi yanyuzemo amaze kubura abana be 10 n’umugabo muri Jenoside yakorewe abatutsi”.

Minisitiri Uwizeye yavuze ko uwarazwe ari we Mukuru y’Igihugu yemeye iri rage kandi ko ubu butaka azabushyiraho igikorwa rusange kizagirira inyungu abaturage bahaturiye.

Src:RBA

 

Related posts

Kigali: Hari umugore uvuga ko yatwise akabyara atakoze imibonano mpuzabitsina

Emma-Marie

Nyabihu: Kubona ibikoresho by’isuku bari mu mihango ni ingorabahizi

Emma-Marie

John Legend n’umuryango we mu gahinda gakomeye

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar