Image default
Ubutabera

Tom Byabagamba yakatiwe imyaka itatu ku cyaha cy’ubujura

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro mu mujyi wa Kigali rwakatiye igifungo cy’imyaka 3 Col Tom Byabagamba ku cyaha cy’ubujura aregwa ko yakoze ubwo yari muri gereza.

Uyu wahoze ayoboye umutwe w’abarinda umukuru w’igihugu yari asanzwe yarakatiwe igifungo cy’imyaka 15 ku bindi byaha birimo kwangisha abaturage ubutegetsi buriho.

Icyemezo cy’urukiko cyasomwe nyuma y’amasaha abiri gitegerejwe kuko ikoranabuhanga ry’amashusho rikoreshwa ryabanje kugorana.

Umucamanza yashimangiye icyifuzo cy’ubushinjacyaha ategeka ko Tom Byabagamba afungwa imyaka 3.

Gusa yasobanuye ko iki gihano cyongerewe kivuye ku mwaka umwe n’igice kuko ibi byari bibaye insubiracyaha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko icyaha cy’ubujura cyakozwe ubwo Tom Byabagamba yari mu bujurire mu rundi rubanza yahamijwemo ibyaha birimo ibyo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Buvuga ko uyu mugabo ufungiye muri gereza ya gisirikare ya Kanombe yasanganywe telefoni muri gereza, yabazwa akavuga ko yayikuye mu cyumba cy’urukiko yagiye kuburana.

Ku bushinjacyaha, ubu ni ubujura kuko yihaye uburenganzira ku mutungo utari uwe.

Gusa uregwa we agasobanura ko kuba yarasanganywe telefoni muri gereza ari ukurenga ku mabwiriza ya gereza, ko atari ubujura kuko nta n’umuntu wareze avuga ko hari icye cyibwe.

Abatangabuhamya b’ubushinjacyaha barimo abasirikare barinda gereza bemeza ko basatse Byabagamba bakamusangana iyi telefoni.

Uregwa ariko avuga ko inyandiko mvugo yakozwe yemeza ko yasanganywe telefoni ariko ko itavuga ko yayifatanywe yayibye.

Ikindi kivugwa na Byabagamba ni uko atakurikiranwaho icyaha cy’ubujura kandi nta muntu watanze ikirego asaba gusubizwa ibye byibwe.

Gusa nk’uko byavuzwe n’ubushinjacyaha, umucamanza na we yashimangiye ko ubushinjacyaha bukurikirana ikirego bwagejejweho ariko ngo bufite n’ububasha bwo gukurikirana uwakoze icyaha kabone n’ubwo haba nta kirego cyatanzwe.

Bwifashishije amakuru yabonetse muri telefoni bwemeza ko yibwe, ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko hatahuwe umugambi wo gutoroka gereza Byabagamba yari kugeraho yifashishije iyi telefoni.

Gusa iki cyaha cyo ngo ntiyagikurikiranwaho kuko cyaburijwemo kitaraba.

Nyuma y’iki gihano gishya, Tom Byabagamba agomba kumara imyaka 18 muri gereza dore ko yari asanzwe yarakatiwe indi 15 ku byaha birimo kwanduza isura y’u Rwanda mu mahanga.

Mu mwaka wa 2016 yari yakatiwe gufungwa imyaka 21 ariko iza kugabwanywa igera kuri 15 nyuma y’ubujurire.

Mu bihe byose yamaze mu nkiko, Byabagamba ubu wamaze kwamburwa amapeti yose yakomeje guhakana ibyaha byose aregwa akavuga ari ibihimbano.

Kuri iki cyaha gishya cy’ubujura, Byabagamba yumvikaniye mu rukiko avuga ko iki kirego ari agahomamunwa kuko umuntu wo mu rwego rwe atakwiba akantu k’ubusabusa nka telefoni.

Src: BBC

Related posts

Nyaruguru: RIB yafunze gitifu n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge itatu

Emma-marie

U Bufaransa: Muhayimana Claude ushinjwa uruhare muri Jenoside yakatiwe

Emma-Marie

Urayeneza yagizwe umwere ku byaha bya jenoside

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar