Image default
Mu mahanga

USA: ‘Icyumba Byabereyemo’ igitabo Perezida Trump ahanganye nacyo ngo kidasohoka

Igitabo kitwa ‘ Icyumba Byabereyemo’ cya John Bolton wahoze ari umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Donald Trump kivuga ko yasabye Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping kumufasha ngo azatsinde amatora ateganyijwe.

Bolton avuga ko Perezida Trump mu buryo butangaje yakomeje kuba umuntu “udasobanukiwe no gutegekera” muri White House. Ubutegetsi bwa Trump buri kugerageza guhagarika iki gitabo ngo ntikigere mu tubati tw’amasomero ku isi.

John Bolton wahoze ari umujyanama wa Trump yanditse igitabo kivuga uburyo uyu muperezida yasabye ubufasha Perezida Xi Jinping w’U Bushinwa

Birashoboka guhagarika iki gitabo?

Igitabo cya Bolton cy’impapuro 577 yise ‘The Room Where It Happened’, cyangwa, ucishirije mu Kinyarwanda, ‘Icyumba Byabereyemo’, biteganyijwe ko gitangira kugurishwa tariki 23 y’uku kwezi.

BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko mu ijoro ry’ejo ku wa gatatu, minisiteri y’ubutabera ya Amerika yasohoye ibwiriza ryihutirwa ry’umucamanza rihagarika gusohora iki gitabo.

Inzu yacyanditse, Simon & Schuster, nayo yahise isohora itangazo ko ibwiriza rya leta ari “inyandiko y’umujinya, ifite impamvu za politiki itazagira icyo imara”.

Iyi nzu y’ibitabo ivuga ko kopi ibihumbi amagana z’iki gitabo zamaze gukwirakwizwa ahanyuranye ku isi, bityo ibyo leta irimo ntacyo bizatanga.

Bolton ahakana ko iki gitabo kirimo amakuru y’ibanga atemewe gutangazwa

Hagati aho,Trump yahamagaye mu kiganiro cya Fox News avuga ko Bwana Bolton yishe amategeko kandi ari kuvuga “amakuru y’ibanga rikomeye ataherewe uburenganzira”.

Yagize ati: “Yari umuntu udashoboye, ariko namuhaye amahirwe”.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Agahinda k’abimukira bo muri Haiti bari ku mupaka wa US

Emma-Marie

USA: Kera kabaye Trump yambaye agapfukamunwa

Emma-marie

UK: Minisitiri wasomanye bikajya ku karubanda yeguye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar