Umushinga ‘Hinga Weze’ wahaye abana bo mu Murenge wa Musenyi bari munsi y’imyaka bafite ikibazo cy’imirire kubera ingaruka za COVID-19 bahawe ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri.
Ku bufatanye bwa Porogaramu y’igihugu y’imbonezamire y’Abana bato ‘NECDP)’ na RAB, Umushinga ‘Hinga Weze’ kuri uyu wa 17 Kamena 2020,watanze ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri.
Ibi biribwa byahawe abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo k’imirire mibi bo mu miryango itishoboye ifite ikibazo cy’ibiribwa kubera ingaruka za COVID-19.
Umuyobozi mukuru wa Hinga Weze, Daniel Gies yagize ati : “Hinga Weze yishimiye kuba yarabashije gutera inkunga y’ibiribwa imiryango itishoboye muri Bugesera na Gatsibo.Ni ikintu k’ingenzi mu bikorwa byacu kuko ni inshingano twihaye dufatanyije na Leta na USAID”.
Kamuzima Phoibe uhagarariye Hinga Weze mu Karere ka Bugesera yavuze ko ibyo biribwa harimo ibishyimbo bikungahaye ku butare, amagi, isukari, sosoma, amavuta yo guteka, amafi, imoga, imbuto n’ibindi.
Yagize ati : “Nk’umushinga wa Hinga Weze mu karere ka Bugesera intego ikomeye dufite ni iyo kuzamura ubukungu bw’umuhinzi mutoya dushingiye ku buhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere tugafasha umuhinzi tumuhuza n’isoko ryiza, tukamuhuza n’ibigo by’imari ndetse no kumushishikariza umuco wo kwizigama, ibyo byose tubikora tugamije kugira ngo wa muhinzi tumuhe n’amasomo yo gutegura indyo yuzuye.”
Avuga ko kubera ikibazo igihugu cyacu cyahuye nacyo kimwe n’ahandi hose ku Isi k’icyorezo cya Covid-19 hari imiryango imwe n’imwe kubera kuguma mu rugo ab’amikoro make bashakishaga hanze batabasha kujya gushakisha bituma ubukungu bwabo buhungabana abana babo bahura n’ikibazo k’imirire mibi.
Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Bugesera bafite abana bafite ikibazo k’imirire mibi bavuga ko zimwe mu mpamvu ziteza imirire mibi harimo n’amakimbirane mu miryango ndetse n’abakobwa babyara inda zitateguwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musenyi, Kazungu Innocent, yashimiye ubufatanye bw’umushingwa Hinga Weze, avuga ko ibi bije byunganira ingamba basanganywe zo guhashya imirire mibi zigamije gutuma abana bafite icyo kibazo bagisohokamo.
Ibarura ry’ingo n’imiturire ryo mu mwaka wa 2015 ryagaragaje ko Akarere ka Bugesera gafite abana 39,4% bafite ikibazo k’imirire mibi.
Higa Weze ni umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID), ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire mu ntego yo gufasha abahinzi basaga ibihumbi 530 mu turere 10 ikoreramo mu kwita ku buhinzi no kunoza imirire.
Rose Mukagahizi