Image default
Mu mahanga

Inshuti ya Trump yamugiriye inama yo kwemera ko yatsinzwe amatora

Inshuti ikomeye ya Donald Trump yamushishikarije kureka umuhate we wo kugerageza kuburizamo ibyavuye mu matora ya perezida byerekanye ko yatsinzwe na Joe Biden.

Chris Christie wahoze ari Guverineri wa leta ya New Jersey yavuze ko itsinda ry’abanyamategeko ba Trump “riteje isoni mu gihugu”.

Perezida Trump yanze kwemera ko yatsinzwe amatora, avuga ko – nta gihamya atanze – habayeho uburiganya mu matora ahantu henshi.

BBC yatangaje ko Abarepubulikani benshi bashyigikiye umuhate we wo mu rwego rw’amategeko, ariko bacye ariko barimo kwiyongera bo bitandukanyije na we kuri iyo ngingo.

Ku wa gatandatu, Trump yahuye n’ibibazo muri leta ya Pennsylvania, nyuma yuko umucamanza atesheje agaciro ikirego cy’itsinda ryari rishinzwe kumwamamaza.

Ryasabaga ko ibyavuye mu matora muri iyo leta iba ari isibaniro bigirwa impfabusa ku bantu babarirwa muri za miliyoni batoye bakoresheje uburyo bw’iposita.

Mu cyemezo gikarishye, umucamanza Matthew Brann yavuze ko urukiko rwe rwagejejweho “ingingo zinaniwe mu rwego rw’amategeko zidafite ishingiro ndetse n’ibirego bishingiye ku guhwihwisa”.

Icyo cyemezo cy’umucamanza cyaciriye inzira leta ya Pennsylvania yo kwemeza kuri uyu wa mbere ko Biden ari we watsinze amatora muri iyo leta.

Muri Pennsylvania, Biden, umudemokarate watorewe kuba perezida, arusha Trump amajwi arenga 80,000.

Ariko, itsinda ryamamazaga Trump ririmo kujuririra icyo cyemezo.

Bigaragara ko Biden yatsinze Perezida Trump n’amajwi 306 kuri 232 ya Trump y’intumwa zitora (electoral college) – uburyo Amerika itoramo perezida – aruta kure amajwi 270 aba acyenewe kugira ngo umukandida atsindire kuba perezida.

Chris Christie yavuze iki?

Ku cyumweru, ari mu kiganiro This Week kuri televiziyo ABC, Christie, wahoze ari Guverineri wa New Jersey, yagize ati:

“Mvugishije ukuri rwose, imyitwarire y’itsinda ry’abanyamategeko ba perezida riteje isoni mu gihugu”.

Yavuze ko uruhande rwa Trump akenshi rwagiye ruvuga ko habayeho uburiganya mu matora rubivugira “hanze y’icyumba cy’urukiko, ariko iyo bagiye imbere mu cyumba cy’urukiko ntabwo bavuga iby’uburiganya…”

Yagize ati: “Maze igihe nshyigikiye perezida. Namutoye inshuro ebyiri. Ariko amatora agira ingaruka, kandi ntabwo dushobora gukomeza gukora nkaho ikintu cyabaye hano kandi kitarabayeho”.

Mu mwaka wa 2016, Christie ni we wabaye Guverineri wa mbere washyigikiye Trump nk’umukandida-perezida.

Ndetse muri uyu mwaka yanafashije Perezida Trump kwitegura ibiganiro mpaka na  Biden.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Uganda: Juliana Kanyomozi yibarutse nyuma y’imyaka 6 apfushije ikinege

Emma-marie

Abarinzi batandatu ba pariki ya Virunga bishwe

Ndahiriwe Jean Bosco

Covid-19:Tanzania wa ‘muti’ wa Madagascar wayigezeho

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar