Umuhanzi w’Umunyarwanda Mugisha Benjamin [The Ben] yashyize hanze amashusho amugaragaza afite akanyamuneza, umukobwa bivugwa ko ari umukunzi we amuri mu gituza aho bari kurya isi (kwinezeza) muri Tanzania.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2020, The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram video ngufu, Miss Pamella amuri mu gituza nawe amufashe n’amaboko yombi mu mbavu bamwenyura bigaragara ko baryohewe n’urukundo rw’aba bombi. Ben yambaye ingofero n’isengeri, umukobwa ateze agatambaro (k’umurimbo) mu musatsi, aya mashusho ntagaragaza icyo yambaye hejuru.
Urukundo rwa The Ben na Miss Pamella Uwicyeza wari mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 rumaze iminsi ruhwihwiswa, ariko bombi bakirinda kugira icyo babivugaho mu buryo bweruye.

Gusa mu minsi mike ishize nibwo bombi batangiye guca amarenga ko ibivugwa ari ukuri bagashyira hanze amafoto yabo bombi bari kumwe barebana akana ko mu jisho, ubundi uyu mukobwa akifotoza yambaye ishati y’uyu muhanzi, ibintu bitapfa gukorwa n’ubonetse wese. Izi foto bakaziherekeresha amitoma.

Muri Nzeri 2019, ubwo yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo ‘Naremeye’ ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye byahwihwiswaga ko The Ben ari mu rukundo n’umukorwa yakoresheje mu mashusho yayo, uyu muhanzi ariko yahise abyamaganira kure, avuga ko iby’urukundo rwe bizajya hanze igihe nyacyo.
Ukuri mpamo ku bivugwa ko aba bombi bari mu rukundo turacyayikurikirana
M.gatesi Ange
Iriba.News@gmail.com