Image default
Imyidagaduro

Ifoto igaragaza imyanya y’ibanga ya Madonna yaciye igikuba

Umuhanzikazi Madonna w’imyaka 61 y’amavuko yashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto igaragaza imyanya ye y’ibanga bamwe mu bamukurikira bamuhata ibitutsi.

Uyu mukecuru usanzwe uzwiho gushyira ku karubanda amafoto ashotorana, ku wa gatandatu w’icyumweru gishize yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto yambaye utwenda tubonerana ku buryo imoko z’amabere uko zakabaye zagaragara.

Mu ikariso y’umukara, Madonna yicaye yazamuye akaguru kamwe, ishusho y’igitsina cye iragaragara, imisatsi yahishe isura uruhande rumwe. Iyi foto yaherekejwe n’amagambo y’uyu muhanzi avuga ko yarangije muri ‘college’ atavuze izina, ashimira abazaza kwifatanya nawe mu birori byo guhabwa impamyabumenyi.

Bamwe mu bamukurikira ku rukuta rwe rwa Instragram bahise batangira kumuhata ibitutsi, mu gihe hari n’abamuciriye akari urutega bavuga ko nubwo ashaje ari ‘sexy’.

Umuhanzikazi Madonna Louise Ciccone, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni umubyeyi w’abana batandatu. Babiri muri bo nibo yabyaye mu nda ye, abandi ni imfubyi arera yakuye muri Malawi.

Madonna kandi ni umwe mu bahanzikazi bakomeye ku Isi, akaba afatwa nk’umwamikazi w’injyana ya ‘Pop’.Umutungo we ubarirwa hagati ya miliyoni $570–$800.

Yatandukanye n’abagabo babiri barimo Sean Penn basezeranye mu 1985 bagatandukana mu 1989 na Guy Ritchie basezeranye mu 2000 bagatandukanye mu 2008.

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

Related posts

Stromae yongeye guhagarika ibitaramo

Emma-Marie

Uganda: Umwarimukazi washinjwaga gutuka Perezida Museveni yahanaguweho icyaha

Emma-marie

Canada:Safi Madiba yemeje ko yatandukanye n’umugore we Judith

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar