Abakobwa babiri bagiye kuri Twitter batanga ubuhamya bashinja umuhanzi Justin Beiber yo yabafashe ku ngufu mu bihe bitandukanye hagati ya 2014 na 2015.
Tariki 20 Kamena 2020 nibwo umukobwa witwa Daniella yanditse ku rubuga rwa Twitter avuga ko yafashwe ku ngufu na Justin Bieber.
Tariki 09 Gicurasi 2014, muri hotel iherereye mu Mujyi wa Taxas ngo niho ibi byabereye.
Yakomeje avuga ko Yavuze ko nyuma y’ibirori Justin Bieber yasabye ko bahura, bahuza urugwiro barasomana ariko bigeraho aho uyu mugabo atangira kumanura ipantalo y’umukobwa ku ngufu.
Justin Bieber yavuze ko nyuma yo kuganira n’umugore we ndetse n’abunganizi mu by’amategeko, bafashe icyemezo cyo kunyomoza uwo mukobwa.
Ati “Ntabwo nsanzwe mvuga ku bintu kenshi kuko nagiye nshinjwa kenshi mu rugendo rwa muzika ariko nyuma yo kuvugana n’umugore wanjye n’abo dukorana nafashe icyemezo cyo kugira icyo mbivugaho. Ibihuha ni ibihuha ariko gufata ku ngufu ni ibintu ntajenjekera.”
Justin Bieber yahakanye ibyo ashinjwa n’uyu mukobwa atanga ibimenyetso byerekana ko ari umwere birimo n’uko icyo gihe yari kumwe n’uwari umukunzi we Serena Gomez.
Ati” Nk’uko yabivuze batunguye abafana muri Austin njya ku rubyiniro hamwe n’uwahoze amfasha ndirimba indirimbo nke. Icyo uyu muntu atazi ni uko nari najyanye n’uwahoze ari umukunzi wanjye Selena Gomez.”
Bieber kandi yerekanye inkuru zanditswe, amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, ubutumwa bwo kuri email, fagitire z’aho yaraye muri icyo gihe, agaragaza ko ataraye kuri hoteli ya Four Seasons nk’uko umushinja yabivuze.
Yavuze ko aza gukorana na Twitter akarega uyu mukobwa wamushinjije icyaha gikomeye nka kiriya.
Nyuma y’aho Danielle avuze ko yafashwe ku ngufu na Justin Bieber undi witwa Kadi yahise ajya kuri Twitter avuga ko nawe yamufashe ku ngufu mu 2015 ubwo bari muri New York.