Image default
Mu mahanga

U Bufaransa: Isake yitwa Maurice yigeze kujyanwa mu rukiko kubera agasaku kayo yapfuye

Isake yitwa Maurice yigeze gutuma nyirayo ajyanwa mu rukiko kubera agasaku kayo iri kubika mu museso, yapfuye ifite imyaka itandatu.

Iyo sake yashyigikiwe n’abantu batandukanye ku isi ndetse ihinduka ikimenyetso cy’ubukangurambaga buharanira kurinda amajwi yo mu cyaro ubwo yabaga intandaro y’urubanza rushingiye ku rusaku.

Ariko mu mwaka ushize wa 2019, urukiko rwanzuye ko isake Maurice irengana ndetse ikomeza kwidegembya muri urwo rugo rwo ku kirwa cya Oléron mu burengerazuba bw’Ubufaransa.

BBC yavuze ko iyo sake yapfuye mu kwezi gushize kwa gatanu, ariko nyirayo atinda gutangaza iyo nkuru.

Radio France Bleu yo muri icyo gihugu isubiramo amagambo ya nyirayo Corinne Fesseau agira ati: “Naribwiye nti kubera iyi gahunda ya ‘guma mu rugo’, abantu basanzwe bafite byinshi bibahangayikishije”.

Madamu Fesseau yagerageje kugabanya urusaku rwo kubika rw’isake Maurice harimo no gushyira ibiringiti ku nzu yayo

“Twaguze isake yindi kandi nayo twayise Maurice, ibika neza rwose nk’iyo yindi. Ariko ntabwo ishobora gusimbura Maurice wacu”.

Ibibazo by’isake Maurice byatangiye ubwo umugore n’umugabo bari mu kiruhuko cy’izabukuru bafite inzu abantu baruhukiramo aho ku kirwa cya Oléron, bashinjaga iyo sake kubabangamira mu kubika kwayo.

Nuko ihita ihinduka nk’icyamamare ukuntu aho mu Bufaransa aho isake iri mu birango by’igihugu nyuma inyandiko igamije kuyirengera ishyirwaho imikono n’abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo.

Madamu Fesseau, umaze imyaka 35 atuye aho i Oléron, byari kumusaba kwimuka cyangwa agacecekesha isake ye Maurice iyo umucamanza aramuka yanzuye ko koko ifite amakosa.

Ariko mu kwezi kwa cyenda mu mwaka ushize wa 2019, umucamanza yemeranyije na ba nyirayo, ategeka abari bayireze gutanga impozamarira y’ama-euro 900 (ni arenga 900,000 mu mafaranga y’u Rwanda).

Icyo gihe, ibiro ntaramakuru AFP byasubiyemo amagambo ya Madamu Fesseau agira ati:

“Ni intsinzi kuri buri wese wari mu kibazo nk’iki cyanjye. Nizeye ko ibi bizaba intangarugero na bo ntibarenganywe”.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

RDC: Abaturage bati “Turambiwe Monusco turashaka kwicungira umutekano”

Emma-Marie

Seychelles: 1/3 cy’abantu bashya banduye Covid ni abayikingiwe

Emma-Marie

Amerika nayo “ntiheruka kubona” Kim Jong-un

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar