Image default
Amakuru

Ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga rirakataje mu gufasha Leta y’u Rwanda guhangana na Covid-19

Muri iki gihe Isi yose ihanganye n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga itari iya Leta “NINGO” kugeza ubu rimaze  gutanga inkunga ingana  na miriyoni 9, 2  z’amadorari y’Amerika akaba angana na  miriyari 8,7  y’amafaranga y’u Rwanda muri gahunda yo guhangana n’iki cyorezo.

Iyi nkunga igizwe n’amafaranga ndetse n’ibikoresho  yagenewe inzego 7 zazahajwe cyane n’iki cyorezo  harimo mu buzima ahatanzwe miriyoni 2,7 z’amadorari y’Amerika  ni ukuvuga miriyari 2,6 z’amafaranga y’u Rwanda  yahawe Minisiteri y’Ubuzima.

Uko iyi nkunga yagabanyijwe mu byiciro

Mu buzima iyi nkunga yatanzwe mu rwego rwo kongera ubushobozi, ibijyanye n’ihererekanya ry’amafaranga, kongera abakozi, gushyiraho ibijyanye n’isuku n’isukura cyane cyane aho abantu bakarabira. Hari kandi ibikoresho by’aho bapimira, ibijyanye n’ubuyobozi, ibikoresho by’ubuvuzi  n’ibitari iby’ubuvuzi, ibijyanye no gupima ndetse n’ubukangurambaga  bwo kwirinda icyorezo.

Ibikoresho by’isuku n’isukura byatanzwe

Mu kiciro cy’ubuhinzi, hatanzwe  inkunga ingana na miriyoni 5 z’amadorari y’Amerika ni ukuvuga miriyari 4,7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nkunga ikaba ari ugufasha mu mibereho harimo gushaka ibiribwa, guhererekanya amafaranga no gufasha abahinzi, abaguzi, amatsinda yo kubitsa  no kugurizanya ndetse n’abakora ubushakashatsi ku ngaruka za COVID-19.

Ibikorwa bitandukanye birimo kongerera ubushobozi, ibikoresho bitari iby’ubuvuzi ndetse n’ubukangurambaga kuri iki cyoroze hashyizwemo ibihumbi 818,840 by’amadorari y’Amerika akaba  asaga miriyoni 773  z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kiciro k’ibikorwa  binyuranye by’isuku n’isukura hatanzwe inkunga y’ibihumbi 55 058 by’amadorari akaba ari miriyoni 52  z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu burezi hashyizwemo ibihumbi 306 769 by’amadorari akaba asaga miriyoni 289 z’amafaranga y’u Rwanda, mu guhangana n’ibiza hatanzwe ibihumbi 285 149 by’amadorari akaba asaga miriyoni 269  z’amafaranga y’u Rwanda naho mu bijyanye n’uburinganire n’iterambere ry’umuryango hashyirwamo ibihumbi 43 248 by’amadorari akaba asaga miriyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

Papa Diouf, umuyobozi w’ ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga itari iya Leta (NINGO) akaba asanzwe ayobora VSO Rwanda   yishimiye  uku guhuza imbaraga  kw’abafatanyabikorwa mu iterambere mu gufasha abagizweho ingaruka n’iki cyorezo cya COVID-19.

Yagize ati : “Dufite ubufatanye  bukomeye na Leta ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere kandi ndatekereza ko imbaraga z’ubufatanye dufite zizafasha mu guhangana n’ibibazo byatewe n’iki icyorezo.”

Bimwe mu biribwa byahawe abagizweho ingaruka na COVID-19

Yakomeje agira ati : “Ihungabana ryatewe n’iki cyorezo ntabwo imiryango mpuzamahanga itari iya Leta yari  iryiteguye mu buryo bw’imikorere, abakozi n’ibindi. Iyi miryango  yashyize imbaraga hamwe kugira ngo ibikorwa bimwe na bimwe bikomeze ndetse banafashe abagizweho ingaruka n’iri hungabana. Iyi ni  impinduka nyayo ku isi y’iterambere hibandwa cyane  ku guhuza gahunda zo gutegura abaturage batishoboye atari mu bihe bya COVID-19  gusa ahubwo no mu bizaba mu buzima bwari busanzwe.”

Mu miryango 84, igera kuri 50 ni yo  yatanze inkunga   ivuye ku ngengo y’imari yayo, ingengo y’inyongera kubera COVID-19 ndetse n’inkunga yavuye ku bwitange bw’abakozi.

Ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga itari iya Leta “NINGO” ryashyizweho muri 2005  aho hari hagamijwe uburyo bwo gushyiraho urubuga rubafasha gusangira amakuru  ndetse no gukorera hamwe.

Muri raporo y’umwaka wa 2018-2019, inkunga yatanzwe na NINGO muri  gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1)  ingana na miriyari 126,6 z’amafaranga y’u Rwanda aho   yashyizwe mu  nzego 4 zirimo uburezi (49%), ubuzima (44%), ubuhinzi (41%) ndetse n’isuku n’isukura (21%).

Rose Mukagahizi

 

 

Related posts

1992: Iyicwa ry’Abatutsi barenga 500 mu Bugesera

Emma-Marie

“Mu muco Nyarwanda harimo ibitakijyanye n’igihe bihembera amakimbirane mu Muryango”

Emma-Marie

RIB yerekanye abasore 6 bo mu Ruhango bakekwa kwiba abacuruza Mobile money

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar