Muri iki gihe Isi yose ihanganye n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga itari iya Leta “NINGO” kugeza ubu rimaze gutanga inkunga ingana na miriyoni 9, 2 z’amadorari y’Amerika akaba angana na miriyari 8,7 y’amafaranga y’u Rwanda muri gahunda yo guhangana n’iki cyorezo.
Iyi nkunga igizwe n’amafaranga ndetse n’ibikoresho yagenewe inzego 7 zazahajwe cyane n’iki cyorezo harimo mu buzima ahatanzwe miriyoni 2,7 z’amadorari y’Amerika ni ukuvuga miriyari 2,6 z’amafaranga y’u Rwanda yahawe Minisiteri y’Ubuzima.
Uko iyi nkunga yagabanyijwe mu byiciro
Mu buzima iyi nkunga yatanzwe mu rwego rwo kongera ubushobozi, ibijyanye n’ihererekanya ry’amafaranga, kongera abakozi, gushyiraho ibijyanye n’isuku n’isukura cyane cyane aho abantu bakarabira. Hari kandi ibikoresho by’aho bapimira, ibijyanye n’ubuyobozi, ibikoresho by’ubuvuzi n’ibitari iby’ubuvuzi, ibijyanye no gupima ndetse n’ubukangurambaga bwo kwirinda icyorezo.
Mu kiciro cy’ubuhinzi, hatanzwe inkunga ingana na miriyoni 5 z’amadorari y’Amerika ni ukuvuga miriyari 4,7 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyi nkunga ikaba ari ugufasha mu mibereho harimo gushaka ibiribwa, guhererekanya amafaranga no gufasha abahinzi, abaguzi, amatsinda yo kubitsa no kugurizanya ndetse n’abakora ubushakashatsi ku ngaruka za COVID-19.
Ibikorwa bitandukanye birimo kongerera ubushobozi, ibikoresho bitari iby’ubuvuzi ndetse n’ubukangurambaga kuri iki cyoroze hashyizwemo ibihumbi 818,840 by’amadorari y’Amerika akaba asaga miriyoni 773 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu kiciro k’ibikorwa binyuranye by’isuku n’isukura hatanzwe inkunga y’ibihumbi 55 058 by’amadorari akaba ari miriyoni 52 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu burezi hashyizwemo ibihumbi 306 769 by’amadorari akaba asaga miriyoni 289 z’amafaranga y’u Rwanda, mu guhangana n’ibiza hatanzwe ibihumbi 285 149 by’amadorari akaba asaga miriyoni 269 z’amafaranga y’u Rwanda naho mu bijyanye n’uburinganire n’iterambere ry’umuryango hashyirwamo ibihumbi 43 248 by’amadorari akaba asaga miriyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.
Papa Diouf, umuyobozi w’ ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga itari iya Leta (NINGO) akaba asanzwe ayobora VSO Rwanda yishimiye uku guhuza imbaraga kw’abafatanyabikorwa mu iterambere mu gufasha abagizweho ingaruka n’iki cyorezo cya COVID-19.
Yagize ati : “Dufite ubufatanye bukomeye na Leta ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere kandi ndatekereza ko imbaraga z’ubufatanye dufite zizafasha mu guhangana n’ibibazo byatewe n’iki icyorezo.”
Yakomeje agira ati : “Ihungabana ryatewe n’iki cyorezo ntabwo imiryango mpuzamahanga itari iya Leta yari iryiteguye mu buryo bw’imikorere, abakozi n’ibindi. Iyi miryango yashyize imbaraga hamwe kugira ngo ibikorwa bimwe na bimwe bikomeze ndetse banafashe abagizweho ingaruka n’iri hungabana. Iyi ni impinduka nyayo ku isi y’iterambere hibandwa cyane ku guhuza gahunda zo gutegura abaturage batishoboye atari mu bihe bya COVID-19 gusa ahubwo no mu bizaba mu buzima bwari busanzwe.”
Mu miryango 84, igera kuri 50 ni yo yatanze inkunga ivuye ku ngengo y’imari yayo, ingengo y’inyongera kubera COVID-19 ndetse n’inkunga yavuye ku bwitange bw’abakozi.
Ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga itari iya Leta “NINGO” ryashyizweho muri 2005 aho hari hagamijwe uburyo bwo gushyiraho urubuga rubafasha gusangira amakuru ndetse no gukorera hamwe.
Muri raporo y’umwaka wa 2018-2019, inkunga yatanzwe na NINGO muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1) ingana na miriyari 126,6 z’amafaranga y’u Rwanda aho yashyizwe mu nzego 4 zirimo uburezi (49%), ubuzima (44%), ubuhinzi (41%) ndetse n’isuku n’isukura (21%).
Rose Mukagahizi