Image default
Amakuru

FSC igisubizo mu  kunoza umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi

Gahunda y’ikusanyirizo rya serivisi  z’ubuhinzi  n’ubworozi ‘Farm Service Center’ (FSC) ni ahantu h’icyitegererezo mu gutanga serivisi ku bahinzi n’aborozi, haba hari umudugudu cyangwa se ikusanyirizo ry’inyongeramusaruro.

USAID Hinga Weze yateye abahinzi inkunga ya miliyoni 114 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni inkunga yitezweho kuzamura umusaruro kandi igabanyijemo ibice bitandukanye harimo igice cy’inkunga kizafasha mu bikorwa ntangarugero by’ubuhinzi i Nyamagabe. Ikindi gice kizafasha mu guteza imbere koperative zo kuzigama no kugiriza SACCO mu rwego rwo gutera inkunga abatanga serivisi zijyanye na FSC.

Ni  mu rwego rwo gushyigikira uburyo bworoherereza abahinzi cyangwa amashyirahamwe, uburyo bwo gushyiraho  imirima/inzuri by’ikitegererezo, no kongera umusaruro ukomoka ku myaka ibishyimbo, ibigori n’ibirayi.

Ubu ikigo cy’Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) cyibinyujije mu mushinga wacyo witwa Hinga Weze, cyatanze impano esheshatu (6).

Muri izo mpano zahawe urwego rw’abikorera, kugira ngo hongerwe umusaruro w’ibihingwa bitatu (ibigori, ibishyimbo bikungahaye ku munyu ngugu w’ubutare n’ibijumba ), bityo indi mpano ikazifashishwa mu gushyiraho imyanya y’imirima y’icyitegererezo mu Karere ka Nyamagabe.

Izi mpano zatanzwe n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) zizafasha mu kogerera ubushobozi amashyirahamwe menshi ndetse na za Koperative z’ubwizigame (SACCO). Mu rwego rwo gutera inkunga mu kugura ibikoresho byifashishwa mu buhinzi, mu gihe umurima wagenewe kuba icyitegererezo ku bahinzi bo mu Karere ka Nyamagabe ariwo abazajya baza kwigiraho, no kubona amakuru yerekeranye n’ubuhinzi,  kubona ibikoresho by’ubuhinzi, n’udushya n’amahugurwa ku birebana n’ubuhinzi.

Mukakomeza Donatille, Perezidante wa KOPABINYA, avuga ko kubaka Ikigo cy’icyitegererezo mu by’ubuhinzi,  nka koperative y’abacuruzi b’inyongeramusaruro ba Nyamagabe, (KOPABINYA) bishatsemo inkunga ingana 57,675,476 Frw bityo  Hinga Weze ikaba yarabahaye impano ingana n’amafaranga y’u Rwanda 73.675.400 Frw.

Yagize ati“Ku bijyanye niyi mfashanyo, tuzashobora gufasha abahinzi kubona ibindi bikoresho byifashishwa mu buhinzi.”

Izindi mpano zatanzwe zizafasha za SACCO, harimo: Jyambere SACCO Gatare yahawe amafaranga angana na 10, 497, 000 frw, Unguka Gihombo, SACCO  yahawe 6. 267.000frw, na SACCO Imbereheza Manihira SACCOIMA yahawe 8.480.000frw. Izindi harimo SACCO TUZIGAMIRE ABACU KIVUMU yahawe 7.564.000 na Koperative yo kwizigamira no kwiguriza ya Rurembo-Abisunganye COECR Abisunganye  yahawe  632.000 frw.

Umuyobozi w’umushinga ‘Hinga Weze’, Daniel Gies avuga ko muri FSC  harimo uburyo abacuruzi b’inyongeramusaruro bahugurwa bataje mu nzu ziberamo inama cyangwa se ngo bakore ingendo aho bahugurirwa mu maduka yabo.

Yagize ati : “Muri FSC herekanwa uburyo bwo gukurikirana amasomo atandukanye bakoresheje ibikoresho kabuhariwe aho babona amavidewo atandukanye.”

Uretse ibyo, ngo  ‘Farm Service Center’ ni ahantu haba hari umudugudu cyangwa se ikusanyirizo ry’inyongeramusaruro, aha ngaha hari abacuruzi b’inyongeramusaruro bazanye ibintu bikomoka ku buhinzi bijyanye n’ubuhinzi.

Ibyo bivuze ko abahinzi bafashwa kubona inyongeramusaruro zitandukanye arizo imiti y’ibihingwa, imbuto z’imboga, hari amafumbire, hari imiti y’imyaka itandukanye, ibikoresho by’ubuhinzi n’ibindi.

Asobanura ko ari iduka ry’ikitegererezo haba harimo umucuruzi w’inyongeramusaruro wabigize umwuga wumva neza ibijyanye n’ubuhinzi, umucuruzi aba afite ubumenyi ku bintu bijyanye n’ubuhinzi ni ukuvuga ko ari agoronome.

Iduka rikurikiyeho ni ibintu bijyanye n’ubworozi harimo imiti y’inzoka, ibikoresho by’ubworozi, imiti y’indi itandukanye irimo  ama antibiotic n’ibindi bikoresho nk’ inshinge, n’ibindi  bintu byose bijyanye n’ubworozi ndetse n’imyunyu inka zikoresha kugira ngo bizongerere umukamo.

Yagize ati : “Muri Farm Service Center haba harimo iduka ryihariye harimo uwo mucuruzi ufite ubumenyi mu byerekeranye n’ubuvuzi bw’amatungo muri rusange.”

Yunzemo ati : “Muri FSC kandi ni ukuvuga ngo ni serivisi zose umuhinzi ashobora kubonera hamwe ntabwo aba akeneye imiti y’ibijyanye n’ibihingwa cyangwa se akenere gusa, ibintu bijyanye n’ubworozi akenera no kuba yagura cyangwa se akanagurisha umusaruro.”

Avuga ko FSC ikora ibintu byinshi ndetse ishobora no guhererekanya n’amakuru ngo hari uburyo batanga amakuru ajyanye n’ibihingwa biri kuboneka ku masoko.

FSC ikusanyirizo ry’ubunyamwuga mu buhinzi

FSC ikora ibintu birimo  serivisi zose zijyanye n’ubucuruzi bw’inyongeramusaruro muri rusange aho umuhinzi yibonamo adakoze ingendo nyinshi ngo kimwe agisange aha ngaha ikindi mu karere ke ngo akibure, bibe ngombwa ko aza i Kigali cyangwa bibe ngombwa ngo agenda akajya ku bacuruzi b’inyongeramusaruro barenze batanu cyangwa se barindwi, ni ukuvuga ngo iryo kusanyirizo rimufasha kubona izo serivisi zose hamwe.

Iyi FSC ngo  ishobora no kugura umusaruro w’abahinzi, itanga n’izindi serivisi umuhinzi akaba yazana umusaruro we bakamufasha kuwutunganya neza nk’amamashini ahungura ibigori, umusaruro we bakawutunganya bakawumushyirira mu mufuka, hakaba hari na serivisi yo kuwushyira mu mufuka bagahita bayifunga.

Yagize ati : “Navuga ko ari ikusanyirizo rinini kandi rifasha kunoza umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi mu buryo burambye, byaterwa rero n’agace, hari uduce usanga ubuhinzi ari bwo buri imbere cyane icyo gihe usanga bibanda cyane ku bintu bijyanye n’ubuhinzi.

Ariko hari naho ugera ugasanga mu bworozi mu turere tumwe na tumwe two mu ntara y’Iburasirazuba ugasanga hari aborozi benshi cyane barakenera ibintu bijyanye n’ubworozi.”

Ibi bivuze ko, icyo gihe iyo FSC ishobora no kugira laboratwari aho abahinzi bashobora kuza bakaba bagaragaza uburwayi amatungo yabo afite, bakaba bakora ibizami bakabaha ibisubizo, bakabaha imiti ijyanye n’ikibazo itungo rifite kimwe no ku bihingwa hashobora no kubamo laboratwari ijyanye n’ibihingwa aho abahinzi baza bagafashwa n’abatekinisiye babigize umwuga.

Uretse ibyo ngo bashobora kuzana ubutaka bagapima bakaba babona indwara bakabaha umuti ujyanye n’ikibazo abahinzi bafite

Hinga Weze yashyizeho isoko mu  buryo ifasha abantu kubona inkunga itishyurwa ariko nabo bakagira ibyo basabwa  haba kubijyanye na FSC.

Yagize ati : “Twabishyize ku isoko muri zone za Hinga Weze mu turere 10. Ntabwo yose tuzashyiramo FSC twarebye uturere 3 tugendeye ku bibazo bihari nk’ahantu abahinzi bakora ingendo nyinshi, ahantu bigaragara ko hari abahinzi  benshi cyane bafite ibibazo byo kubona inyongeramusaruro ku buryo bworoshye aho twahisemo ni Nyabihu, Nyamagabe na Gatsibo.”

Kuri ubu,Hinga Weze yatangiye guha impano abacuruzi b’inyongeramusaruro bikorera ku giti cyabo cyangwa amakoperative y’abacuruzi b’inyongeramusaruro bikorera ku giti cyabo, amakoperative y’abacuruzi b’inyongeramusaruro cyangwa se n’undi muntu wigenga ukora mu bucuruzi bw’inyongeramusaruro ufite ubushobozi bwo kuba yashyiraho inyubako.

Ni ukuvuga ngo rwiyemezamirimo cyangwa se koperative y’abacuruzi b’inyongeramusaruro yatsindiye iyo FSC basabwa inyubako bagahabwa  igishushanyo bagomba gukurikiza kigaragaza ibyo byiciro byose byavuzwe haruguru aho abahinzi bashobora kuza kubariza serivisi bashaka.

Ni ukuvuga ko hari aho babakirira, aho bazajya babona iduka rijyanye n’ubucuruzi bw’inyongeramusaruro zishingiye ku buhinzi (ubwo ni indi nyubako) aho bazabona ibintu byose bijyanye n’ubworozi aho bashobora kuzagurira umusaruro bakanagurisha umusaruro, aho bashobora kuzatanga serivisi zo kubitsa amafaranga no kubikuza.

Ibyo ngibyo nabyo ushobora kubishyiramo ni ukuvuga ngo buri wese bitewe n’agace akoreramo azana agashya gafasha umuhinzi kugira ngo abashe kuzamura umusaruro cyangwa se inyubako zigaragaza iyo laboratwari yaba mu birebana n’ubuhinzi cyangwa se mu bworozi.

Ahantu  FSC  yubatse haba harimo n’icyumba kinini abahinzi n’aborozi baza guhugurirwamo ku buryo bashobora kugira amasomo atandukanye ndetse bakaba bakwiga n’imiti mishya iri ku masoko kuko mu byo FSC ishinzwe haba harimo guha abahinzi n’aborozi amakuru ajyanye n’inyongeramusaruro zitandukanye bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Iyo nyubako nimara kubakwa yuzuje ibyangombwa byose bisabwa,  umushinga Hinga Weze icyo uzabafasha nk’uko babyumvikana nabo  ni ukubaha ibikoresho bitandukanye bityo, hakaboneka amaduka y’inyongeramusaruro y’ikitegererezo aba afite ‘amacomptoire’ meza, etageri nziza bityo bahabwe ibikoresho bigezweho bijyanye n’icyo itegeko ry’inyongeramusaruro risaba.

Ati : “Ntabwo tuzabaha ibintu umuntu apfuye gufata kuko hari abacuruzi b’inyongeramusaruro bakoresha ibikoresho bitakijyanye n’igihe cyangwa bitujuje ubuziranenge kuko ziriya nyongeramusaruro ni ibintu tuba dukeneye kubungabunga kugira ngo zibikwe neza kandi ntizangirike umuhinzi azijyane zimeze neza.”

Abazaba bafite  amafumbire mu bubiko bazafashwa gushyiramo ibipimo bigaragaza ko amafumbire abitswe neza.  Impamvu ni uko ngo amafumbire cyangwa se mu bubiko bwayo atagombye kumera uko yiboneye hakagombye kuba harimo ibipimo iby’ubushyuhe n’iby’ubukonje mu buryo bwa gihanga.

Hazaba harimo icyumba k’inama, icyumba cyo guhugurirwamo nacyo gikeneye ibikoresho bifasha abahinzi cyangwa abaza bagana FSC n’aborozi kizashyirwamo ibikoresho na Hinga Weze bibafasha kuba bareba amavidewo cyangwa se kuba bareba amafilimi ajyanye n’umwuga wabo.

Mu bindi Serivisi za FSC zifasha cyane abacuruzi b’inyongeramusaruro bagaragara nk’aho bafite ubushobozi buke,  ba bandi barangura inshuro nyinshi mu gihembwe k’ihinga ugasanga kenshi umuhinzi agiye kugura ibintu arabibuze.

FSC izaba irimo abantu babigize umwuga

Ikindi FSC ngo izaba irimo abantu babigize umwuga, abagoronome, abaveterineri, abo bantu bazafasha abahinzi kubona serivisi nziza zishingiye ku bisobanuro cyane cyane ko mu byo bashinzwe bagomba kubaherekeza mu byo bakora bazaba bashinzwe no kuba bajya kubasura bakareba aho bari ku mirima yabo cyangwa se mu bworozi bwabo bakareba ko ibyo babigisha cyangwa se ibibazo bafite birimo kugenda neza.

Ibyo bishatse kuvuga ko hari na serivisi zo kubaherekeza. FSC ishobora no gutanga izindi serivisi udashobora gusanga ku wundi mucuruzi w’inyongermusaruro, zishobora kujya zitanga amafumbire zigendeye ku byo ubutaka bukeneye, ni ukuvuga ngo FSC zizajya zifasha abahinzi gupima ubutaka bababwire ibyo ubutaka bukeneye.

Kuri ubu, amafumbire amenyerewe ni Ire, NPK, DAP hari ubwo rimwe na rimwe usanga umuhinzi hari igihe ibihingwa bye bigize ikibazo hari n’indi myunyungugu itaboneka muri iyo ngiyo ariko kubera ko baba batapimye  ubutaka bwe ugasanga rimwe na rimwe umuhinzi ntabimenya ugasanga biteza ikibazo mu kongera umusaruro.

Bityo, muri FSC umuhinzi azayibonamo ahantu azajya ajyana ibibazo bye byinshi bigakemukira.

FSC zizajya zibafasha gushaka amasoko babe bagurisha n’umusaruro, zikaba  ari igisubizo k’umuhinzi aho azajya avuga ati ndi guhinga ariko noneho nimba agize umusaruro mwiza asagurire n’amasoko.

Ibyo abahinzi basabwa

Abahinzi bashishikarizwa kuzajya bagurira inyongeramusaruro zitandukanye muri FSC bityo bakazabona inyongeramusaruro zujuje umwimerere.

Barashishikarizwa kandi  ko bazajya bagana FSC kubera ko hazaba harimo inzobere zitandukanye izo nzobere zikabafasha kugira ngo zikemure ibibazo byabo, bizabafasha no kugabanya ingendo.

Ubwo Imurikabikorwa ry’ Ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi ryafungurwaga ku mugaragaro umwaka ushize, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Gerardine ari kumwe n’abashyitsi batandukanye yasuye ahamuritswe serivisi za FSC ashima imikorere y’abafatanyabikorwa mu buhinzi n’ubworozi muri rusange.

Rose Mukagahizi

 

Related posts

Le pouvoir de l’altruisme pour une Afrique meilleure(Video)

Emma-marie

Kamonyi: Umwarimu aracyekwaho gusambanya abanyeshuri

Ndahiriwe Jean Bosco

Perezida wa Malawi yanenze ibihugu bikize

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar