Image default
Imyidagaduro

Umuhanzi Koffi Olomide ati “Mugume mu nzu nko mu bihe by’intambara”

Mu ndirimbo nshya y’umuhanzi Koffi Olomide w’imyaka 63, icyamamare muri muzika muri Afurika, harimo ubutumwa busaba abantu kuguma mu nzu kubwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Araririmba ububi bw’iki cyorezo kimaze kwica abantu ubu barenga 34,000 ku isi mu mezi atatu gusa.

Ati “Ni agakoko kataboneka kandi kica, abiga ubuvuzi bari kugerageza ariko ntibarabona umuti cyangwa urukingo. Virus iri hanze hose, nitugume mu nzu nko mu bihe by’intambara, uyu mwanzi ntagaragara[…]tugume mu rugo”.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko Koffi akurikiye abandi bahanzi nka Fally Ipupa, na Bobi Wine afatanyije na Nubian Li baherutse gusohora indirimbo bise “Coronavirus Alert”.

Ubutumwa kuri iki cyorezo mu ndirimbo buheruka gutangwa na Perezida George Weah wa Liberia nawe wasohoye indirimbo.

Mu Rwanda abahanzi batandukanye barimo Mani Martin na Jay Polly baheruka gufatanya indirimbo ivuga kuri iki cyorezo.

Ibi byakozwe kandi n’abahanzi Oda Pacy afatanyije na Alto.

Muri muzika, iki cyorezo kimaze guhitan a abahanzi Manu Dibango na Aurlus Mabele, abanyamuziki bazwi muri Afurika.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Covid-19 itumye imikino Olempike isubikwa

Emma-marie

Amateka y’umukinnyi Youri Raffi Djorkaeff wakiniye PSG uri mu Rwanda

Emma-marie

Mico The Best yasezeranye mu Murenge (Amafoto)

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar