Perezida Museveni wa Uganda yatangaje ibindi byemezo mu gihugu mu gihe cy’iminsi 14 bigamije kurwanya ikwirakwira rya coronavirus.
Nyuma yo guhagarikwa gutwara abantu muri rusange mu gihugu hose, Museveni yavuze ko guhera saa sita z’iri joro ryakeye tariki 30 Werurwe 2020 ingendo z’abantu mu gihugu hose zibujijwe.
Uyu mwanzuro ufashwe utunguranye kugira ngo bibuze abantu guhita bakora ingendo bava mu mijyi bajya mu cyaro aho bashobora gushyira iyo ndwara abantu baho. Guhura kw’abantu barenze batanu ntibyemewe muri Uganda kereka abari gushyingura.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda byanditseko guhera kuri uyu wa kabiri hashyizweho umukwabu uzajya utangira saa moya z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mugitondo, abantu bose bakaguma mu ngo zabo uretse abatwara imizigo.

Museveni kandi yatangaje ko kuva tariki 01/04/2020 inzu zose z’ubucuruzi zifunga uretse gusa izicuruza ibiribwa, imiti, n’ibikenerwa by’amatungo. Akaya yasabye abagande kubahiriza ibyo yabasabye byose ngo ntibagirengo ni umunsi wo kubeshya.
Abakozi bose ba leta basabwe kuguma mu ngo zabo kereka gusa abasirikare, abapolisi, abaganga n’abandi bazatangazwa na minisitiri w’intebe.
Umuntu uzafatwa akoranya abantu benshi azakurikiranwaho icyaha cy’ubwinjiracyaha cyo kwica, kuko bazamufata nk’ushaka gukwiza iyi virus.
Muri Uganda, kuva haboneka umuntu wa mbere wanduye iyi ndwara tariki 20/03/2020 kugeza tariki 30/03/2020 hamaze kuboneka abantu 33 banduye iyi virus.