Image default
Mu mahanga

Kenya: Umwana w’imyaka 13 bicyekwa ko yishwe na Polisi yashavuje rubanda

Umutegetsi mukuru wa polisi ya Kenya yategetse ko hakorwa iperereza ku rupfu rw’umwana w’umuhungu w’imyaka 13 bivugwa ko yishwe n’isasu ry’umupolisi.

Uyu mwana yarashwe ejo nijoro mu gace kitwa Huruma mu karere ka Mathare mu mujyi wa Nairobi.

Amakuru avuga ko uyu mwana yafashwe n’isasu ry’abapolisi bariho bakoresha imbaraga mu kubahiriza umukwabu utangira saa moya z’ijoro ugamije kwirinda ikwirakwira rya coronavirus.

Citizen yatangaje ko ababonye ibi, bavuga ko uyu mwana yari ku ibaraza ry’iwabo mu gihe abapolisi bariho batatanya abantu bakoresheje amasasu nyayo, isasu ryamufashe mu nda ajyanwa kwa muganga. Uyu mwana yapfuye mu gitondo cy’uyu munsi ku wa kabiri.

Umutegetsi mukuru wa polisi ya Kenya yategetse ko hifashishijwe ubuhanga mu gufata ibimenyetso, hasuzumwa imbunda zose zari zifitwe n’abapolisi muri ako gace mu ijoro ryakeye.

Umushinjacyaha mukuru muri Kenya yatangaje ko ategereje dosiye yose kugira ngo afate icyemezo ku byabaye.

Kuva kuwa gatanu leta ya Kenya yategetse umukwabu uzajya utangira saa moya z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mugitondo.

Amashusho anyuranye yagiye afatwa agaragaza inzego z’umutekano za Kenya zikubita abantu inkoni, zibatera ibyuka biryana mu maso, mu gushyira mu bikorwa uwo mukwabu.

Uyu mwana biravugwa ko ubu ari we muntu wa mbere uzize ikoreshwa ry’imbaraga z’umurengera mu kubahiriza umukwabu wo kurwanya ikwirakwira rya coronavirus muri Kenya.

Related posts

Uko byifashe muri Thailand aho urumogi ruhingwa rukanacuruzwa ku mugaragaro

Emma-Marie

Nyuma yo kuvuga ko ‘nta nka n’imwe bagira’ William Ruto yasabye imbabazi DR Congo

Emma-Marie

Ibihe bidasanzwe muri Uganda

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar