Image default
Mu mahanga

Umutetsi w’imigati muri White House yapfuye

Roland Mesnier, wavukiye mu Bufaransa wahoze ateka imigati y’ibiro bya Perezida w’Amerika bizwi nka White House, watekeye ba Perezida batanu b’Amerika, yapfuye ku myaka 78.

Roland Mesnier Biography - ABTC

Mesnier yabonye aka kazi ko guteka ku butegetsi bwa Perezida Jimmy Carter mu mwaka wa 1979, ajya mu kiruhuko cy’izabukuru mu mwaka wa 2004 ku butegetsi bwa Perezida George W Bush.

Yapfuye ku wa gatanu “nyuma y’uburwayi bw’igihe gito”, nkuko ishyirahamwe rikusanya amateka ya White House, rizwi nka White House Historical Association, ryabitangaje ku rubuga rwaryo.

Mesnier yamenyekanye cyane nyuma yo kwandika ko mu myaka 27 yamaze atekera White House, atigeze na rimwe agabura ifunguro rimeze kimwe inshuro ebyiri (yahoraga ahinduranya).

Mesnier yatangiriye akazi ke muri resitora yo mu cyaro cyo mu Bufaransa.

Franche-Comte. Roland Mesnier, Doubian pastry chef to five US presidents,  has died

Roland Mesnier,   ari kumwe na George W Bush n’umugore we 

Yubatse izina mu mahoteli akomeye y’i Paris mu Bufaransa, i Hamburg mu Budage, i London mu Bwongereza n’i Bermuda (ubutaka bwo mu mahanga bw’Ubwongereza), mbere yuko ajya mu bakozi bo mu nzu ya Perezida w’Amerika.

Amakuru avuga ko yahawe akazi nyuma yuko yemeje (anyuze) Rosalynn Carter, umugore wa Perezida Jimmy Carter, amusezeranya kuzajya yibanda ku mafunguro yo kwikuza (desserts) arushijeho korohera, nk’imbuto (ivyamwa mu Kirundi).

Hillary Clinton, umugore wa Bill Clinton wahoze ari Perezida w’Amerika, yatangaje kuri Twitter ifoto ari kumwe na we hamwe n’umugati wo kuri Noheli, agira ati:

“Mfite byinshi byiza nk’ibi nibukiraho Umutetsi Mesnier”.

Ikigo ‘Ronald Reagan Presidential Foundation and Institute’ kibungabunga umurage wa Ronald Reagan wabaye Perezida w’Amerika, cyavuze ko “umurava, umuhate, no gukunda akazi ke bizahora byibukwa”.

Professional Pastry Chef for Five President, Roland Mesnier, Passed Away At  78 - NPR - Breaking News, Analysis, Politics, Business & Entertainments

Mesnier ari kumwe na Perezida Clinton n’umugore we hamwe n’umukobwa wabo

Mesnier yavuze ko yihaga intego yo kuba ahugije (guhuza) ababa muri White House.

Yigeze kubwira igitangazamakuru the Canadian Press cyo muri Canada ati:

“Mbaye nashoboye gukuraho icyo gitutu mu gihe cy’iminota itanu, ubwo mba nakoze akazi kanjye.

“Iyo yari inshingano yanjye muri White House, gushyira akanyamuneza mu maso y’abo mu muryango wa Perezida”.

@BBC

Related posts

Tanzania: Perezida w’Inteko ishingamategeko yeguye

Emma-Marie

Pierre Buyoya arashyingurwa muri Mali

Emma-marie

Imyigaragambyo yavuyemo imirwano y’abapfa amoko i Goma

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar