Image default
Mu mahanga

‘Africa’ – ‘umwobo w’umwanda’ ubu ni ‘icyubahiro gikomeye’

Perezida Trump ntavugwaho rumwe muri Africa, hari Abanyafurika berekana ko bamushyigikiye nubwo badatora, hari n’abifuza ko yatsindwa aya matora.

Mu 2018 Trump yatunguye benshi ubwo yumvikanye yita ibihugu bya Africa ‘umwobo w’umwanda’.

Mu ijoro ryacyeye, Trump yashyize kuri Twitter amashusho y’abantu bari mu myigaragambyo yo kumushyigikira muri Nigeria, yandikaho ko ari “icyubahiro gikomeye” kuri we.

Bamwe bahise bamubaza bati: “Wa ‘mwobo w’umwanda’ aka kanya uwuhinduye ‘icyubahiro cyawe’?”

‘Ibintu bishobora guturika muri Amerika’ – Minisitiri w’ingabo mu Budage

BBC yatangaje ko Minisitiri w’ingabo w’Ubudage yatangaje ko Perezida Donald Trump yashyize igihugu cye mu “rugamba rw’ibyemewe n’amategeko” nyuma yo kuvuga ko yatsinze.

Madamu Annegret Kramp-Karrenbauer uyu munsi yabwiye ikinyamakuru cyo mu Budage ZDF ati: “Ibi ni igihe ibintu bishobora guturika”.

Yavuze ko inzobere zaburiye ko hashobora kuba “impagarara ku itegekonshinga” muri Amerika mu gihe Trump yakwanga kwemera ibyavuye mu matora abaye yatsinzwe.

Biden na Trump kugera kuri uyu munota ruracyahinanye, uwatsinze amatora ntaramenyekana

Imibanire y’Ubudage na Amerika yagiye izamo imikuku mu gihe cya Trump. Ariko Ubudage, inshuti y’igihe kirekire ya Amerika, bwagiye buvuga ko bwizeye iyo mibanire izagenda neza nyuma y’aya matora, ku uzatsinda wese.

Ibitangazamakuru ahandi biravuga iki kuri aya matora

Iyi ni imwe mu mitwe y’inkuru y’ibinyamakuru, n’ibyo abanyamakuru bavuze mu bihugu binyuranye ku munsi w’amatora muri Amerika.

“Ubusazi mu matora ya Amerika”, niko umunyamakuru wa Televiziyo mu Burusiya yateruye inkuru ye.”Ibintu birakomeye cyane. Biden na Trump barashyiditse, buri wese ari gutegura ijambo ry’intsinzi”, Inter TV yo muri Ukraine.

“Intsinzi ya Trump muri Florida yahambye ikizere cy’intsinzi y’Abademokarate”, umutwe w’inkuru w’ikinyamakuru Folha de Sao Paulo muri Brazil.

Kuri Press TV yo muri Iran ho bavuze ko hashobora kuba “intambara muri Amerika”, aho umunyamakuru yavuze ko, ku ndorerezi mvamahanga, ayo matora “ateye ubwoba cyane”.

“Abanyamerika bafite ubwoba batoye bambaye udupfukamunwa, amaduka bayazitiye”, umutwe w’inkuru wa Express Tribune cyo muri Pakistan.

“Iyi ni nyina w’intambara zose, n’Abanyamerika barabizi”, umutwe w’inkuru y’umwanditsi w’igitekerezo bwite muri Le Monde cyo mu Bufaransa.

Trump bamupfubirije ibirori

Umunyamakuru wa BBC Tara McKelvey i Washington avuga ko ibirori byari byatangiye muri White House aho Trump yari yatumiye abantu be n’inzoga zo kwishimira intsinzi zateguwe.

Mu cyumba kimwe, Perezida Trump yari kumwe na bamwe, barimo bareba ibiva mu matora bibaza ikigiye kuba, ariko biteguye kwishima.

Mu cyindi cyumba cy’iyo nyubako abandi batumirwa benshi nabo biteguye ariko bo batangiye ibirori.

Ubwo Trump yababwiraga ko yatsinze Biden bishimye, nubwo bwose bari batishimye bisesuye, kuko bazi ko ibyavuye mu matora bya burundu bitaramenyekana.

Trump yavuze ko yatsinze, ariko ko yanibwe

Mu ijambo yavugiye muri White House, Perezida Donald Trump yavuze ko we azi ko “mu by’ukuri yamaze gutsinda aya matora” ndetse ko “biteguye kwishima mu buryo bukomeye”.

Ku rundi ruhande ariko Trump yavuze ko habaye “kwiba amajwi guteye isoni muri iki gihugu”. Avuga ko ibi azabiregera mu Rukiko rw’Ikirenga.

Trump ariko nta gihamya yagaragaje yerekana ibi avuga ko yibwe amajwi kandi yatsinze amatora.

Trump kandi yanditse kuri Twitter ko ahagaze neza, ati: “ariko bari kugerageza kwiba amatora, ntituzabibemerera”.

Ubutumwa bwa Perezida Trump ariko bwahise bushyirwaho ikimenyetso kiburira n’urubuga rwa Twitter ko “bushobora kuba buyobobya ku matora”.

Itiyo y’amazi yacyerereje kubara amajwi

Ibyavuye mu matora muri leta ya Georgia – harimo n’ibyo mu murwa mukuru wayo Atlanta – biratinda kuboneka nyuma y’uko umuyoboro w’amazi uri mu cyumba cyabitswemo amajwi ucitse nkuko bivugwa n’ikinyamakuru cy’i Atlanta, Journal-Constitution.

Abategetsi bavuze ko amajwi yari ari muri icyo cyumba atangiritse ariko ko ibi byatumye ibikorwa byo kubara amajwi bikerererwaho amasaha ane.

‘Electoral college’ ni iki?

Perezida wa Amerika ntabwo atsinda kuko rubanda bamuhundagajeho amajwi ari benshi.

Ahubwo, abakandida bahatanira kubona amajwi menshi y’ikitwa ‘electoral college’. Ayo ni amajwi abarirwa buri leta mu zigize USA hashingiwe ku mubare w’abayihagarariye mu nteko, nawo ushingira ahanini ku mubare w’abayituye.

 

 

Related posts

Covid-19: “Ubuzima busanzwe buzagaruka mu mpera y’umwaka utaha”

Emma-marie

Icyoba ni cyose mu baturage kubera ingona zatorotse aho zororerwaga

Emma-Marie

Niger: Polisi yasanze Cocaine nyinshi mu modoka ya ‘Mayor’

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar