Image default
Mu mahanga

Biden ati “Abantu bashobora gupfa uko Trump atinda kuva ku butegetsi”

Joe Biden yaburiye ko “abantu bashobora gupfa” niba ubutegetsi bwe bwiteguraga kujyaho bukomeje kubangamirwa na Donald Trump.

Avugira muri leta ya Delaware, uyu perezida watowe yavuze ko hacyenewe guhuza ibikorwa mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo cya coronavirus.

Yavuze ko “nta gushyira mu gaciro na busa” biri mu kuba Perezida Trump yaranze kwemera ko yatsinzwe amatora, nubwo ku mpande zombi z’abarepubulikani n’abademokarate harimo abamusabye kubikora.

Ku mbuga nkoranyambaga, Michelle Obama, umugore wa Barack Obama wahoze ari Perezida w’Amerika, yagize ati: “Ibi si umukino”.

Biden yabonye amajwi 306 y’intumwa zitora (electoral college)uburyo Amerika itoramo perezida arenza ikigero cy’amajwi 270 ubundi aba acyenewe ngo umukandida atorerwe kuba perezida.

Nyamara ariko Trump, umurepubulikani, ku wa mbere mu gitondo yanditse kuri Twitter ati: “Natsinze Amatora!”

Itsinda ryari rishinzwe kwamamaza Trump ryatanze ibirego mu nkiko ryamagana uko amajwi yabazwe mu matora yo ku itariki ya 3 y’uku kwezi.

Ikigo cya leta ‘General Services Administration’ (GSA) gishinzwe gutangiza ubutegetsi bwa perezida mushya, ntabwo kiremera intsinzi ya Biden na Kamala Harris watorewe kuba visi perezida.

BBC yavuze ko ibyo bituma hari amakuru y’ingenzi ya leta badahabwa ubusanzwe ahabwa abagize ubutegetsi bwitegura kujyaho.

Abajyanama b’uyu perezida watowe bavuze ko kuba Trump yaranze guhererekanya ubutegetsi bivuze ko itsinda rya Biden ryahejwe mu bikorwa bijyanye no guteganya uko gahunda yo gutanga urukingo rwa Covid-19 izagenda.

Mu ijambo rye ejo ku wa mbere, avuga ku kuba ihererekanya ry’ubutegetsi ryaradindiye,  Biden yagize ati: “Hari uwaba yiyumvisha ibi? Bijyanye no kurokora ubuzima bw’abantu, mu by’ukuri, ibi ntabwo ari ugukabya”.

Yongeyeho ati: “Abantu benshi bashobora gupfa niba tudahuje ibikorwa”.

Biden yavuze ko gutanga urukingo ari “igikorwa cy’ingenzi cyane”.

Yavuze ko niba itsinda rye rigombye gutegereza kugeza ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa mbere ubwo azaba arahizwa ngo ribone gutangira gahunda yo gutanga urukingo, rizaba ryacyererewe “igihe kirenga ukwezi, ukwezi n’igice”.

Abajijwe niba azashishikariza ba guverineri ba za leta gusubizaho amategeko ya guma mu rugo, uyu perezida watowe yabererekeye icyo kibazo, ahubwo asaba abategetsi gushishikariza abaturage kwambara agapfukamunwa.

Michelle Obama yavuze iki?

Kuri Instagram, uyu mugore wa Barack Obama wahoze ari Perezida w’Amerika yanenze bikomeye Trump.

Yavuze ukuntu yagowe no guha ikaze Trump muri White House mu myaka ine ishize, nyuma yuko “akwirakwije ibinyoma bishingiye ku irondabwoko ku mugabo wanjye byashyize umuryango wanjye mu kaga”.

Aho yakomozaga ku byavuzwe na Perezida Trump bitari ukuri byongereye imbaraga abashidikanya ku hantu Obama yavukiye.

Ariko, Madamu Michelle yavuze ko “urukundo rw’igihugu cyacu rudusaba kubaha ibyavuye mu matora n’iyo tutabyishimiye cyangwa twakwifuje ko haba hatsinze undi ubuperezida ntabwo ari ubw’umuntu ku giti cye cyangwa ubw’ishyaka runaka”.

Yavuze ko kwibwira ko kuba perezida ari akarima k’umuntu ku giti cye cyangwa ishyaka, “gukina ku bivugwa bitari ukuri kubw’inyungu bwite cyangwa iz’ishyaka ari ugushyira mu kaga ubuzima n’umutekano by’igihugu. Uyu si umukino”.

Michelle yasabye Abanyamerika, “by’umwihariko abategetsi b’igihugu cyacu, hatitawe ku ishyaka”, “kubaha ibyavuye mu matora no gutanga umusanzu wanyu mu gushishikariza ko habaho guhererekanya ubutegetsi bikozwe neza”.

Ati: “Abanyamerika bagaragaje amahitamo yabo. Kandi imwe mu nshingano z’ingenzi cyane za perezida ni ugutega amatwi iyo [Abanyamerika] bamaze guhitamo”.

Related posts

Israel: Benjamin Netanyahu ntakiri Minisitiri w’intebe

Emma-Marie

Covid-19: “Ubuzima busanzwe buzagaruka mu mpera y’umwaka utaha”

Emma-marie

US: Konti za Twitter z’abakomeye zibasiwe n’ubushukanyi bunyuze muri ‘Bitcoin’

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar