Image default
Mu mahanga

Kenya: Umwana aribwa akagurishwa ibihumbi 500,000 Frw

Abana baribwa bakajyanwa ku isoko rya magendu aho bagurishwa. Ishami Africa Eye rya BBC ryinjiriye aba bacuruza abana ku mafaranga ashobora no kugera ku 300,000Frw.

Ahantu ari, umwana w’umuhungu wa Rebecca ubu agize imyaka 10. Ashobora kuba ari i Nairobi aho na nyina aba, cyangwa se ahandi. Ashobora no kuba atakiriho. Ubwa nyuma amubona umwana we w’imfura Lawrence Josiah, yari afite umwaka umwe. Rebecca yari afite imyaka 16. Hari ahagana saa munani z’ijoro mu kwa gatatu 2011 yari yataye ubwenge kubera guhumeka lisansi.

Rebecca yahumekaga lisansi kugira ngo bimufashe gutinyuka gusabiriza ku nzira.

Ubwo yari afite imyaka 15, nyina wa Rebecca ntiyari akibasha kumutunga no kumuha ibyangombwa nkenerwa, yavuye mu ishuri ajya ku mihanda. Yahahuriye n’umugabo wamwijeje kumushaka nk’umugore, ariko amutera inda ubundi arabura. Umwaka wakurikiyeho Rebecca yabyaye amwita Lawrence Josiah, yamureze umwaka umwe n’amezi, kugeza umunsi yasinziriye akangutse aramubura.

Emma yafashije kwerekana umugore azi wiba abana kuri ba nyina baba ku mihanda

Arwana n’amarira, ati: “Nubwo ubu mfite abandi bana, niwe wari imfura, niwe wangize umubyeyi. Nashakiye mu bigo byose by’abana, sinigeze mubona.”

Rebecca aracyaba ku mihanda i Nairobi. Ni umugore muto w’imisatsi migufi. Ubu afite abandi bana batatu b’abakobwa b’imyaka umunani, itandatu n’ine. Uyu w’umuhererezi nawe bigeze kumumwambura nk’uko abivuga, bikozwe n’umugabo ukunze kuba ari aho. Uwo mugabo ngo yamubwiraga ko uwo mwana yari amubwiye ngo amugurire icyo anywa. Rebecca abakurikiye ngo yabonye umugore hirya wari utegereje mu modoka.

Biroroshye cyane kumva inkuru nk’izi kuri iyi mihanda aho Rebecca aba, kimwe n’abandi nkawe batagira aho baba i Nairobi. Umwana w’umuhungu w’imyaka itatu wa Esther yabuze mu kwa munani 2018.

Esther ati: “Sinigeze ngira amahoro kuva nabura umwana wanjye. Naramushakishije kugera n’i Mombasa.

Ubu hashize imyaka itanu Carol nawe yambuwe umwana we w’umuhungu hagati mu ijoro. Ati: “Ndamukunda cyane, nabagirira imbabazi baramutse bamunsubije.”

Aba bagore badafite kirengera barahigwa i Nairobi kugira ngo bahe isoko rya magendu abana bakenewe nk’ibicuruzwa. Mu gihe cy’umwaka, ishami rya BBC rikora inkuru zicukumbuye Africa Eye, ryabonye ibimenyetso ku bana bamburwa ba nyina batagira aho baba kugira ngo bagurishwe agatubutse.

Emma yafashije kwerekana umugore azi wiba abana kuri ba nyina baba ku mihanda

Africa Eye yabonye ubucuruzi bw’abana bibwa ku mihanda, n’abana bibwa mu bitaro bikuru bya leta.

Mu muhate wo kugaragaza abakoresha ububasha bwabo nabi, Africa Eye yigize nk’umuguzi w’umwana watawe mu bitaro agurishwa n’umukozi wo kwa muganga, uyu akoresha impapuro mpimbano ko ari we ufite uwo mwana byemewe mbere y’uko amugurisha.

Aba biba abana, baratandukanye, kuva ku babikora nko kwiboneramo inyungu ntoya gusa, kugera ku babikora mu buryo buteguwe cyane kandi buhoraho – kenshi bombi barakorana.

Abagore babikora babonamo inyungu ntoya nka Anita, umusinzi ukomeye kandi ukoresha ibiyobyabwenge ndetse nawe uba ku muhanda, bahora bashakisha abana bo kwiba bari munsi y’imyaka itatu.

Africa Eye yamenye ibya Anita kubera inshuti ye, wifuje ko adatangazwa. Iyo nshuti ye, wifujwe kwitwa Emma, avuga ko Anita afite amayeri menshi yo kwiba abana ku mihanda.

Ati: “Rimwe na rimwe abanza kuvugana na nyina, ngo arebe niba yamenya umugambi afite, ubundi se agaha ibiyobyabwenge nyina, nk’ibinini bisinziriza cyangwa lisansi. Anita afite uburyo bwinshi abona abana.

Yigize nk’umuguzi w’ingenzi, Africa Eye yateguye gahunda yo guhura na Anita mu kabari kari hagati mu mujyi i Nairobi kajyamo abacururiza ku mihanda. Anita yatubwiye ko ari ku gitutu cya ‘boss’ we ngo yibe abana benhi, ndetse atubwira ku wo aheruka kwiba.

Ati: “Nyina yari mushya ku mihanda, wabona byaramucanze atazi ibiri kuba. Yaranyizeye ampa umwana, ubu ndamufite.”

Anita avuga ko ‘boss’ we ari umucuruzikazi wa hano ugura abana bibwe n’aba babikora batoya, we akabacuruza ku nyungu nini. Bamwe mu baguzi ni “abagore batabyara, kuri bo rero uwo aba ari nk’uwe. Abandi babakoresha nk’ibitambo”.

Arakomeza ati: “Yego, babakoresha nk’ibitambo. Aba bana barabura, ntushobora kongera kubabona.”

Hari ikintu nanone twumvanye Anita, ariko na Emma yari yatubwiye. Ko hari abagura abo bana “babajyana kubatangaho ibitambo”.

Ubundi Anita iyo amaze kugurisha umwana nta byinshi amenya ku bizamubaho. Abagurisha na wa mugore yita ‘boss’, 50,000 Ksh ku mukobwa na 80,000 Ksh ku muhungu (hafi 800,000Frw) nk’uko abivuga, icyo nicyo giciro urebye cy’umwana wibwe ku muhanda i Nairobi.

Emma ati: “Uwo boss ntajya avuga business akoresha abo bana, nabajije Anita niba we yaba azi icyo abakoresha, ambwira ko ibyo atabyitaho niba abajyana mu barozi cyangwa ahandi, ko icyo apfa ari uko amuha amafaranga ibindi ntacyo amubaza”.

Nyuma gato yo guhura bwa mbere, Anita yaraduhamagaye ngo twongere duhure. Tuhageze, twasanze afite umwana w’umukobwa atubwira ko afite amezi atanu kandi ari bwo akimuhabwa na nyina, nyuma yo kumwizera.

Ati: “Nibwo akimumpa, mpise mwirukankana”.

Anita yavuze ko afite undi muguzi ushobora kumuha 50,000Ksh (hafi 500,000Frw). Emma, uwaduhuje na Anita, yashatse kwinjira mu kugereka, avuga ko hari umuguzi azi ushobora kwishyura 80,000Ksh.

Anita ati: “Aho ni sawa. Reka gahunda tuyirangize ejo.”

SRC:BBC

Related posts

U Burundi: Minisitiri ushinjwa ‘guhindanya isura y’igihugu’ yirukanwe

Emma-Marie

Umugabo ukomoka muri Singapore yemeye ko yanekeye Ubushinwa muri Amerika

Emma-marie

Abacyekwaho kumena amabanga y’igisirikare batawe muri yombi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar