Image default
Mu mahanga

‘Umunyamasengesho’ wa Trump ari gutakamba

Umukandida w’Abademokarate Joe Biden imibare yerekanye ko yizeye gutsinda muri leta ya Michigan, aho Biden yahise agira ati: “nta kabuza tuzatsinda”.

Donald Trump yatangije intambara y’amategeko aregera inkiko muri leta enye ngo zihagarike kubara amajwi kuko birimo uburiganya, gusa nta bimenyetso aragaragaza bihamya ibyo.

‘Umunyamasengesho’ wa Trump ari gutakamba

Inkuru dukesha BBC ivuga ko Umuvugabutumwa Paula White-Cain, akaba n’umujyanama mu by’ukwemera wa Perezida Donald Trump, yayoboye amasengesho akomeye yo gutakambira Imana ngo Trump yongere atorwe.

By’umwihariko, mu gusenga kwe yibanze kucyo yise “amatsinda ya sekibi ari kugerageza kwiba amajwi ya Trump”.

Video ngufi ya Madamu Paula ari gusenga yakwiriye henshi ku mbuga nkoranyambaga  cyane cyane kuko abantu bategereje ibiva muri leta zikiri kubara amajwi.

Kuba  imbere kwa Trump muri Pennsylvania kwagabanutse

 Imibare ya nyuma irerekana ko uburyo Donald Trump ejo yari ari imbere muri Pennsylvania, leta y’isibaniro ry’amatora, byagabanutse.

Kugeza saa moya n’igice z’igitondo cya none ku isaha yo mu Burundi no mu Rwanda, kuri 90% y’amajwi yari amaze kubarwa Trump yari imbere ya Joe Biden ho amajwi 164,414.

Mu gihe kuwa gatatu nimugoroba Trump yari imbere ya Biden ho amajwi 379,639.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Nigeria: Uko Sani Abacha yapfuye atariye miliyari nyinshi z’amadorari bicyekwa ko yibye

Ndahiriwe Jean Bosco

Kenya: Amaze kuba umwere ku gitero cy’iterabwoba kuri Westgate Mall yahise ashimutwa

Emma-marie

Uganda: Uwacuruje insenene mu ndege n’uwamufotoye bashobora gufungwa

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar