Image default
Amakuru

Imyaka 15 ishize dushishikariza abakobwa kuba indashyikirwa-Jeanette Kagame

“Ngerageje kubivuga mu ncamake, imyaka 15 ishize dushishikariza abakobwa kuba indashyikirwa no kwirenga, navuga ko ari bimwe mu bihe binejeje twagize.”Madamu Jeanette Kagame avuga ku rugendo rw’imyaka 15 Imbuto Fondation imaze iteza imbere guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.

 

Ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa Twitter rwa Imbuto Fondation kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2020 buragira buti ” Ngibyo bimwe mu bisubizo uzahabwa nugira uwo ubaza iki ikibazo: ‘Kuba warahembwe nk’umukobwa watsinze neza cyangwa kuba Inkubito y’Icyeza bivuze iki kuri wowe?’

Ngerageje kubivuga mu ncamake, imyaka 15 ishize dushishikariza abakobwa kuba indashyikirwa no kwirenga, navuga ko ari bimwe mu bihe binejeje twagize nk’Umuryango Imbuto Foundation. Sinshidikanya ko ari na ko byagendekeye n’abandi bita ku guteza imbere no gushyigikira uburezi bw’abana b’abakobwa.

Imyaka 15 ishize yanabaye iy’umunezero ku bakobwa barenga 5,000 bahembwe nk’Inkubito z’Icyeza. Ni ishema kandi ku barimu babigisha, imiryango baturukamo, ikaba n’ umunezero twasangiye n’abafatanyabikorwa batandukanye bagiye babaherekeza mu myigire yabo.

Uru rugendo rwatangiye mu myaka 15 ishize, rwasembuwe n’uko hari hakenewe igisubizo ihuta cyafasha mu gukuraho inzitizi zose zatumaga umukobwa atagira uburenganzira ku burezi.

Twari tugamije kandi ko batajya mu ishuri gusa, ahubwo ko batsinda kandi bakaba indashyikirwa mu myigire yabo no mu buzima bwabo.

Byarihutirwaga cyane ko umwana w’umukobwa afashwa kumva no kwerekana/kwizera ubushobozi bwe. Ibyo byari, kandi biracyari inzozi dufite zo kugira urungano rw’abakobwa n’abagore bisobanukiwe, bifitiye ikizere, batuje kandi biyubahisha, bagendera kuri gahunda kandi bakora umurimo unoze, ndetse biteguye guhagararana na basaza babo, ngo bafatanyirize hamwe kugeza igihugu cyacu, u Rwanda, ku yindi ntera haba mu bijyanye na siyansi, ikoranabuhanga n’iterambere rya muntu muri rusange. 

Twiyemeje gusangiza izi nzozi abantu batandukanye, uyu munsi dutewe ishema n’ubufatanye twagiranye na Guverinoma y’u Rwanda, abafatanyabikorwa bo mu gihugu no mu mahanga, imiryango itari iya Leta, abikorera n’abantu ku giti cyabo, mu mpande z’Isi zitandukanye. Za mbuto mwabibye ubu zarakuze, zabaye ibiti by’inganzamarumbo.

SRC: Imbuto Fondation

Related posts

Amajyepfo:Toni zisaga 400 z’ubutaka buri mwaka zitwarwa n’isuri

Emma-Marie

Leta y’u Rwanda yigomwe ‘amahooro’ y’ibikomoka kuri peterori

Emma-Marie

Karongi: Umugabo n’umuhungu we bapfuye nyuma y’imirwano yabashyamiranyije

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar