Image default
Amakuru

Karongi: Umugabo n’umuhungu we bapfuye nyuma y’imirwano yabashyamiranyije

Umugabo w’imyaka 47 wo mu Murenge wa Mutuntu yaguye mu Bitaro bya Kigali CHUK mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Werurwe 2021 nyuma yo gushyamirana n’umuhungu we akamukomeretsa bikomeye, umuhungu we na we bamusanze yiyahuye nyuma yo gutoroka aho yari arwariye.

Ba nyakwigendera ni Nzaramba Felicien w’imyaka 47 y’amavuko, n’umuhungu we Sindikubwabo Thomas w’imyaka 23.

Imirwano itoroshye yahuje uriya mugabo n’umuhungu babanaga mu rugo, ku wa Gatanu tariki 26 Gashyantare 2021 iturutse ku businzi nk’uko amakuru abivuga.

Batuye mu Kagari ka Byogo mu Murenge wa Mutuntu.

Amakuru avuga ko bariya bantu barwanye bakoresha “agafuni”, nyuma yo gukomeretsanya bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Musango mu Murenge wa Rwankuba, umugabo yari arembye cyane bamujyana ku Bitaro bya Kibuye, na ho bamujyana i Kigali muri CHUK ni naho yaguye.

Umuhungu yari ku Kigo Nderabuzima cya Musango, nyuma yo kumva inkuru y’uko Se yapfuye yatorotse aho yari arwariye, nyuma y’iminota 40 bamusanga yiyahuye akoresheje umugozi mu Karari ka Rwariro, mu Murenge wa Gitesi.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu witwa Rwandekwe Songa, asaba abaturage kutihererana amakimbirane ahubwo bakayageza ku Masibo babarizwamo, byakwanga bakabijyana mu buyobozi bwo hejuru bukabikemura.

SRC:Umuseke

Related posts

Perezida Kagame mu kababaro ko gupfusha inshuti ye Magufuli

Emma-Marie

Hari abari kuva kuri Twitter bajya kuri Mastodon

Emma-Marie

Internews encourages Journalists to prioritize accuracy in their news reporting

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar