Image default
Amakuru

Nyaruguru: Umuyobozi akurikiranyweho kunyereza umutungo

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Maraba mu Karere ka Nyaruguru, Rose Nyiraneza, ari mu maboko ya RIB kuva tariki 8/3/2021 akurikiranyweho amafaranga asaga miliyoni umunani yanyerejwe.

Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rw’umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, amafaranga Nyiraneza akurikiranyweho yabuze mu kigo nderabuzima cya Kabilizi na cyo mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Rusenge, yahoze ayobora, akaba yarakivuyeho mu ntangiriro za Mutarama 2020.

Ni nyuma y’uko atabashije gusobanurira abashinzwe igenzura ry’umutungo muri aka Karere aho ayo mafaranga yarengeye, mu bijyanye n’amasoko yatanzwe n’iki kigo nderabuzima mu mwaka wa 2019.

Meya Habitegeko aboneraho gusaba abakozi ba Leta bo muri aka Karere bafite mu nshingano zabo gucunga umutungo, kwirinda kwitiranya imitungo yabo n’iya Leta.

Agira ati “Mpora mbibabwira nta n’ubwo nzarambirwa, rwose ibyo bacunga bya Leta n’abaturage bakwiye kubyubaha, bakareka kwitiranya ibyabo n’ibitari ibyabo. Iby’abaturage n’ibya Leta ni ’cira birarura’, ntabwo tuzihanganira uwo ari we wese ubivunga uko yiboneye.”

Yongeraho ko umuntu adakwiye gucunga ibyo yaragijwe nk’ibyo mu karima ke.

SRC:KT

Related posts

Ninde nyirabayazana w’inda ziterwa abangavu?

Emma-marie

Demokarasi y’Amerika yashyizwe mu kaga-Perezida Joe Biden

Emma-marie

Abanyeshurikazi bo muri Afghanistan basaga 200 bategerejwe mu Rwanda

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar