Image default
Mu mahanga

‘Irondaruhu’ kimwe mu byakuye Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan i Bwami

Oprah Winfrey yavuze ko igikomangoma Harry yamusobanuriye neza ko atari Umwamikazi cyangwa igikomangoma umugabo we bibajije ku kuntu ibara ry’uruhu rw’umwana we w’umuhungu rizaba rimeze.

Ku wa mbere, Winfrey yabwiye televiziyo CBS News ko igikomangoma Harry “atambwiye uwari uri muri ibyo biganiro”.

Ibyo byahishuwe byuko hari uwo mu bagize umuryango w’ubwami bw’Ubwongereza wibajije ku “kigero cyo kwijima” cy’uruhu rwa Archie byatangajwe mu kiganiro kuri televiziyo cyatangajwe muri Amerika mu ijoro ryo ku cyumweru. Meghan Markle, ufite izina ry’ibwami rya Duchess of Sussex akaba umugore w’igikomangoma Harry, yavuze ko ayo magambo yamushegeshe bikomeye.

Igikomangoma Harry na Meghan Markle bavuganye na Oprah Winfrey

Oprah yagize ati: “[Harry] Ntabwo yambwiye umwirondoro ariko yashakaga ko mbimenya, kandi ko niba mbonye akanya ko kubimenyesha, ko atari nyirakuru cyangwa sekuru bari bari muri ibyo biganiro”.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko ubwo yabazwaga ku wa mbere ngo atange amakuru arenzeho, Oprah yavuze ko “yagerageje kubona igisubizo haba imbere ya ‘camera’ n’inyuma ya ‘camera'”, ariko igikomangoma Harry ntagire andi makuru arenzeho atanga.

Oprah yabwiye ikiganiro CBS This Morning ko ubwo yari mu kiganiro na Harry na Meghan yaguye mu kantu kumva ibiganiro bijyanye n’ibara ry’uruhu rw’umwana wari utegerejwe kuvuka.

Umwe mubo mu muryango w’i Bwami ngo yibajije ku ibara ry’uruhu umwana wa Harry na Meghan azavukana

Ati: “No mu kiganiro, ushobora kunyumva mvuga ngo, ‘mbega, siniyumvisha ko ubu urimo kumbwira ibi bintu'”.

Abajijwe impamvu Harry na Meghan bemeye kugirana na we icyo kiganiro, Oprah yavuze ko yumvaga “biteguye kugikora” nyuma “yo kuvugwaho ibinyoma mu gihe cy’uruhererekane rw’imyaka”.

Oprah ati: “Nabwiye itsinda dukorana nti ikibazo cy’ingenzi cyane kiza kuba gisubijwe hano ubwo ikiganiro kiba kirangiye kibe, ‘kuki bavuyeyo’ [ibwami]?”

Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan 

“Kandi ndatekereza ko inkuru zo gucisha Umwamikazi ku ruhande [kutabwirwa ukuri] zabagizeho ingaruka zikomeye kandi zikabakomeretsa kuko bari bazi neza ko hari hashize amezi n’amezi habaho itegurwa”.

Televiziyo CBS yanatangaje ibindi bice bishya by’icyo kiganiro cy’amasaha atatu Harry na Meghan bagiranye na Oprah.

Muri kimwe muri ibyo bice by’ikiganiro, Oprah ababaza niba baravuye mu Bwongereza kubera irondaruhu, nuko igikomangoma Harry akavuga ko ibyo “byari igice kinini” k’ibyabateye kuhava.

Mu kindi gice kivuga ku bitangazamakuru byandika byo mu Bwongereza n’uburyo byandikamo ku bandi bagize umuryango w’ibwami, Meghan yabwiye Oprah ko “ukutagira ikinyabupfura n’irondaruhuru si ibintu bimwe”.

Meghan yagize ati: “Hari n’itsinda rishinzwe gutangaza amakuru [ry’ibwami] rijya ahagaragara rikakuvuganira cyane cyane iyo ribizi ko hari ikintu kitari ukuri, kandi ibyo twe ntitwabikorewe”.

Oprah yanabajije igikomangoma Harry niba hari uwo mu muryango we n’umwe wamusabye imbabazi kubera impamvu zamuteye kumva agomba kuhava.

Harry yasubije ati: “Birababaje ko nta we”. Ati: “Uko babyumva ni uko iki cyari icyemezo cyacu, ko rero ingaruka tugomba kuzirengera”.

Related posts

M23 yavuze ku rupfu rw’abakomando bayo

Emma-Marie

Coronavirus: Bwa mbere mu myaka 11 Ubwongereza bwaguye mu bihe bibi cyane by’ubukungu

Emma-marie

Iraq: Imyigaragambyo y’abamagana ibyavuye mu matora y’abadepite yahitanye bamwe

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar