Image default
Mu mahanga

M23 yavuze ku rupfu rw’abakomando bayo

Umuvugizi w’umutwe wa M23 yasohoye itangazo ryemeza urupfu rw’abakomanda bawo babiri mu bitero byo kuwa kabiri by’ingabo za leta ya Kinshasa mu bice bigenzurwa na M23.

Mu itangazo, Laurence Kanyuka arashinja leta ya Kinshasa kurenga ku bwumvikane bw’agahenge bwagezweho ku bwumvikane “n’abafatanyibikorwa mpuzamahanga”.

Itangazo rye ntirivuga amazina y’abakomanda ba gisirikare ba M23 bishwe muri ibyo bitero, rivuga ko kubera ibyo “guhera ubu, M23 yumvise ubutumwa ubutegetsi bwa Kinshasa butanze kandi izasubiza uko bikwiye”.

Kuwa kabiri havuzwe amakuru y’ibitero by’indege za drones n’ibisasu birasirwa kure ku birindiro bya M23 mu duce igenzura turimo Kitchanga.

Bimwe mu binyamakuru muri DR Congo byatangaje ko M23 yapfushije abarwanyi benshi abandi bagakomereka, M23 yari itaragira icyo ibivugaho kugeza kuri iri tangazo rya none.

Ikinyamakuru Chimreports cyo muri Uganda kivuga ko gifite amakuru ko Colonel Elise Mberabagabo uzwi cyane nka ‘Castro’ wari mu bashinzwe ubutasi muri M23 ari mu bahitanywe n’ibyo bitero byo kuwa kabiri.

BBC yabajije uruhande rwa M23 ku bivugwa na Chimpreports ariko ntibasubije kugeza ubu.

M23 ikomeza gushinja leta ya Kinshasa kugambirira intambara no kwanga inzira z’amahoro zo gukemura aya makimbirane.

Perezida wa DR Congo Felix Tshisekedi yavuze ko batazigera baganira n’umutwe wa M23 we yita uw’iterabwoba.

Ingabo z’umuryango w’ibihugu byo muri Africa y’amajyepfo SADC na DRC ibereye umunyamuryango – zamaze kugera muri iki gihugu gufasha kurwanya M23.

@BBC

Related posts

Burundi: Bwa mbere mu mateka ‘umutwa’ yashyizwe muri guverinoma

Emma-marie

Cameroon: Umurwayi wa coronavirus yabyariye aho avurirwa

Emma-marie

Abashimuse Padiri John na Donatus barasaba ingwate iryaguye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar