Image default
Ubuzima

Minisante yasabwe kwitaba Abadepite ku kibazo cy’abagabo n’urubyiruko badakozwa ibyo kwirinda no kwipimisha SIDA

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yasabye Minisitiri w’Ubuzima (Minisante) kugaragaza ingamba zihariye zo kwirinda no kwipimisha virusi itera SIDA by’umwihariko ku bagabo n’urubyiruko.

Image

Nyuma yo kwakira raporo y’abadepite bagize Komisiyo y’imibereyo myiza y’abaturage ku isesengura yakoze ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Ubuzima yo muri 2015 tariki 10 Mutarama 2024, Inteko ishinga Amategeko yagaragarijwe ibyakozwe mu rwego rw’ubuzima mu myaka itanu ishize. Inteko ishinga amategeko yashimye byinshi byakozwe, ariko isanga hari ahakigaragara icyuho harimo no mu bijyanye no kwipimisha ndetse no kwirinda Virusi itera SIDA by’umwihariko ku bagabo n’urubyiruko.

Depite Uwamariya Odette, Perezida wa komisiyo y’imibereho myiza mu mutwe w’abadepite yaravuze ati: “ Ku birebana n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo guhangana n’icyorezo cya SIDA, komisiyo yasanze ingamba zashyizweho zaragabanije icyorezo cya SIDA kuko kuva mu mwaka wa 2015-2019, ubwandu bushya bwa virusi bwavuye ku barwayi 27 ku bantu 10,000, bugera ku bantu umunani  ku bantu ibihumbi 10 ndetse n’ijanisha ry’abafite ubwandu bari hagati y’imyaka 15 -49 ubwandu bwaragabanutse buva kuri 3 % bugera kuri 2.7%.”

Yarakomeje ati: “Ariko ubushakashatsi bwiswe ‘Rwanda Population-Based HIV Impact Assessment’ mu 2019 bwagaragaje ko abagabo n’urubyiruko batitabira service zashyizweho zo kwipimisha virusi itera SIDA. Komisiyo ikaba isanga Minisiteri y’Ubuzima ikwiye gushyiraho gahunda zihariye zituma abagabo n’urubyiruko bitabira gahunda zo kwipimisha no kwirinda virusi itera SIDA.”

Vice perezida wa Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, Hon Habineza, nawe yaravuze ati  “Komisiyo irasaba Minisiteri y’ubuzima kugaragariza umutwe w’abadepite ingamba zihariye zo kwirinda no kwipimisha virusi itera SIDA by’umwihariko ku bagabo n’urubyiruko bigakorwa mu gihe cyitarenze amezi atatu.”

Tariki 30 Ugushyingo 2023, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA, Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko ingamba zafashwe mu kwita ku bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA no gukumira ubwandu bushya, zitanga icyizere ko nta bwandu bushya buzaba bukigaragara mu Rwanda muri 2030, nk’uko bikubiye muri Raporo y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rirwanya Sida UNAIDS.

Ubushakashatsi kuri virusi itera SIDA mu Rwanda bwiswe ‘RPHIA (Rwanda population-based HIV impact assessment) bwagaragaje uko ubwandu mu bakobwa bari hagati y’imyaka 15-24, abanduye ni 1.2% mu gihe abasore ari 0.5%, mu bagore bari hagati y’imyaka 25-29 ni 3.4% mu gihe abagabo ari 1.3%.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) washyizeho intego y’uko mu 2030 ku Isi hose nta muntu uzaba yicwa na virusi Itera SIDA, binyuze muri gahunda yashyizweho mu 2013 y’uko nibura 90% by’abantu bafite virusi itera SIDA bakwiriye kuba bazi uko bahagaze, 90% bafata imiti, 90% nta bwandu buri mu maraso yabo.

@iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Hakozwe urukingo rwa kabiri rwa Malariya rutanga icyizere

Emma-Marie

Mu Rwanda umuntu wa 4 yishwe na Coronavirus

Emma-marie

Menya uko bakora isuku mu gitsina cy’umugore

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar