Image default
Ubuzima

Covid-19: Uko imikoreshereze y’ikoranabuhanga yazamutse muri service zirimo n’iz’ubuzima

Komisiyo ikora ubuvugizi ku isakazwa ry’umurongo mugari w’itumanaho rya interineti iratangaza ko imikoreshereze y’ikoranabuhanga yazamutse cyane ugereranije na mbere y’icyorezo cya Covid19, ni muri raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu i Kigali.

Abagize iyi komisiyo batangaza ko uku kuzamuka kw’imikoreshereze y’ikoranabuhanga kwavuye ku ijanisha rya 14.5% mbere y’icyorezo cya Covid-19 maze rigera ku ijanisha rya 21.8%.

Lacina Koné Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa yagize ati “Kuri ubu abaganga bamaze kumenyera gukoresha ikoranabuhanga hifashishijwe application zitandukanye mu kuvura no kwita ku barwayi, iyo urebye uko serivisi za banki zisigaye zitabirwa hakoreshejwe telephone bigaragaza ko no muri servisi z’ubuvuzi bizakoreshwa, niba nshobora kureba uko konti yanjye yifashe cyangwa se gukora ibikenewe byose bijyanye na servisi za banki nicaye iwanjye cyangwa se ndi mu kazi  kubera iki ntabasha kwivuza nkoresheje applications zitandukanye z’ubuvuzi. Ibi bigaragaza ko mu myaka 5 iri imbere ikoranabuhanga mu buvuzi rizaba rimaze gutera imbere mu buryo bufatika.”

Minisitiri w’Ikoranabuhnga na Inovasiyo Ingabire Paula avuga ko imishinga y’ikoranabuhanga yifashishwa mu buvuzi igenda ihangwa izatuma Abanyarwanda barushaho kwitabira ikoranabuhanga muri izi servisi.

Nubwo bimeze bityo uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu Rwanda OMS Dr Brian Chirumbo agaragaza ko hakiri imbogamizi zituma ikoranabuhanga mu buvuzi ritagera kuri bose.

Ati “Zimwe mu mbogamizi dufite kugeza ubu , icya mbere harimo kugira uburenganzira kuri serivisi, buri wese ni ngombwa ko agira uburenganzira ku ikoranabuhanga, birumvikana abantu batuye mu cyaro bafite imbogamizi nyinshi ndetse n’abafite ubukene kugira ngo babashe kubona serivisi z’ubuzima hifashishijwe ikoranabuhangabahura, OMS iri gukora n’ibihugu bitandukanye kugira ngo harebwe icyakorwa ngo izo mbogamizi zikemuke, ariko icyongeye kuri ibyo turifuza ko buri wese agera kuri serivisi z’ubuvuzi buboneye.”

Iyi raporo ya komisiyo y’ikoranabuhanga ku isi igaragaza ko mu mwaka wa 2020 abantu bangana na miliyoni 6 ku isi bitabiriye ikoranabuhanga muri serivisi z’ubuzima, ni mu gihe mu myaka 8 yari yabanjirije uyu mwaka izi serivisi zari zimaze kwitabirwa  n’abagera kuri miliyoni 5.

@RBA

Related posts

Mu Rwanda umuntu wa 4 yishwe na Coronavirus

Emma-marie

Covid-19: Abanyarwanda batangiye gukingirwa-Amafoto

Emma-Marie

Isano hagati ya Vitamini D na Coronavirus 

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar