Image default
Ubuzima

Mu Rwanda umuntu wa 4 yishwe na Coronavirus

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje kuri uyu wa 11 Nyakanga 2020, abantu 47 banduye Coronavirus, abantu 43 ni abo mu Kigo kinyurwamo by’igihe gito cya Kigali, Nyamasheke 2, Rusizi 1hamwe nundi umwe wo mu Karere ka Kirehe.

Minisante yavuze kandi ko umuntu wa kane yishwe na Coronavirus, akaba ari umugabo w’imyaka 78.

Abantu 28 mu bari barwaye bakize kuri uyu wa Gatandatu, abamaze gukira bose hamwe baba 663, naho abakirwaye ni 632.

Abandi Banyarwanda bishwe na Covid-19 mu gihe gishize, ni umushoferi w’amakamyo w’imyaka 65, n’umupolisikazi w’imyaka 24 nawe wari mu butumwa bwa UNMISS i Makakal muri Sudani y’Epfo, hari kandi n’umusirikare wa RDF w’imyaka 51 wari mu butumwa mu mahanga wari usanzwe afite ubundi burwayi.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Mu 2030 u Rwanda ruzaba rwamaze guhashya burundu icyorezo cya SIDA-Minisante

Emma-Marie

Mu Rwanda hagiye gutangwa ikinini cy’inzoka ku bakuru n’abato

Emma-Marie

Isano hagati ya Vitamini D na Coronavirus 

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar