Image default
Mu mahanga

Tanzania: Magufuri yatorewe kuziyamamariza manda ya kabiri y’imyaka itanu

Inama nkuru y’ishyaka riri ku butegetsi ‘Chama Cha Mapinduzi’ (CCM) yemeje Perezida John Magufuli nk’umukandida waryo mu matora ya perezida ateganyijwe kuba mu kwezi kwa cumi uyu mwaka.

Iyi nama yateranye kuri iki cyumweru mu murwa mukuru wa politike, Dodoma, yatoye Bwana Magufuli ku majwi 1822, angana na 100% by’abatoye bose. Abakuru mu ishyaka rya CCM 1822 ni bo bitabiriye iyo nama.

Magufuli w’imyaka 60 y’amavuko uri ku butegetsi kuva mu 2015, yatorewe kwiyamamariza manda ya kabiri y’imyaka itanu ari nayo ya nyuma yemewe n’itegekonshinga rya Tanzania.

BBC yavuze ko mu bandi bitabiriye iyo nama, harimo abahagarariye ibihugu nk’u Burundi, Mozambique, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Sudani y’epfo na Vietnam.

Nkuko byavuzwe na Bashiru Ally, umunyamabanga mukuru wa CCM, iri shyaka ryanatangaje gahunda yaryo y’ibikorwa mu myaka iri imbere, harimo guha akazi abaturage bagera kuri miliyoni 8 no guteza imbere ubuhinzi no kwihaza mu biribwa n’ibijyanye n’amazi n’amashanyarazi (cyangwa umuyagankuba mu Kirundi). Ntibiramenyekana uzahagararira abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri ayo matora.

Perezida Magufuli ashimagizwa ku kuyobora ibikorwa byinshi by’iterambere, ariko abamunenga barimo n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko yakoresheje umwanya we mu gutoteza abatavuga rumwe na we no guhonyora ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

USA: ‘Icyumba Byabereyemo’ igitabo Perezida Trump ahanganye nacyo ngo kidasohoka

Emma-marie

Menya umujyi ufite umushahara fatizo ku bakozi uri hejuru kurusha ahandi ku isi

Emma-marie

‘Umunyamasengesho’ wa Trump ari gutakamba

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar