Image default
Politike

Perezida Kagame yagaragaje ko kubaza abayobozi inshingano atari ikintu gishya muri RPF

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko kubaza inshingano abayobozi atari ikintu gishya mu Muryango RPF Inkotanyi, bikaba bigamije gukomeza kubaka ubuyobozi bwiza.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho mu kiganiro yatanze binyuze ku mbuga nkoranyambaga kibanze ku rugendo rwo kubohora igihugu.

Ni ikiganiro cyatambukaga imbona nkubone ku mbuga nkoranyambaga zirimo instagram, no ku bitangazamakuru by’urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru RBA.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bari ku ngoro y’inteko ishinga amategeko, mu gihe umukuru w’igihugu yari mu biro bye, ni ikiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda covid – 19.

Ibibazo babajije byibanze ku nzego z’ubuzima bw’igihugu cyane cyane ku rugendo rwo kwibohora kuva rutangiye kugeza uyu munsi, imyaka 26 irashize.

Perezida wa Repuburika Paul Kagame

Lonzen Rugira, ni umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga watangiye abaza umukuru w’igihugu ikijyanye no kurwanya ruswa ndetse no kubazwa inshingano kwa buri wese.

Yagize ati ”Vuba aha muherutse kugaragariza mu nama ya komite nyobozi yaguye ya RPF Inkotanyi uburyo muzakomeza guhangana n’ikibazo cya ruswa no kubazwa inshingano, uburyo mwabivuze byumvikanye mu buryo butandukanye n’abagiye babivugaho. Mwabitangaho umucyo ?

Umukuru w’igihugu Paul Kagame avuga ko ibyo kurwanya ruswa no kubazwa inshingano atari bishya mu mahame aranga umuryango RPF Inkotanyi

Ati ”Ntabwo ari bwa mbere tuvuga kuri ibi bintu, twagiye tubiganiraho na mbere kandi mu rugendo rwo kwibohora twavugaga, twagiye iteka tugerageza guharanira ubuyobozi bwiza kandi kimwe mu bikomeye twiyemeje ni ukurwanya ruswa, n’imiyoborere mibi muri rusange muri uru rugendo, ibyo biri mu mateka ya RPF ntabwo ari ikintu gishya twatangije ejo, biri mu mahame n’inshingano bya RPF.”

Aha kandi umukuru w’igihugu yagaragaje ko ibyavugiwe muri iyi nama ya komite nyobozi yaguye ya RPF Inkotanyi byari bigamije kongera guhitura abateshuka ku nshingano ko n’ingero zagiye zigaragazwa z’abataritwaye neza ari ingero nke zikwiye gufasha n’abandi kongera kugaruka ku murongo n’amahame bya RPF Inkotanyi.

Perezida wa Repubulika kandi yabajijwe ku bijyanye n’icyari ku mutima w’ababohoye igihugu n’ibyo muri rusange bemeye kwigomwa ngo baharanire igihugu cyabo.

Muri iki kiganiro kandi, Umukuru w’igihugu yagaragaje ko urugendo rwo kubohora u Rwanda rwahinduye isura, ikiraje ishinga kuri ubu ngo ni ukubaka u Rwanda no kurinda ibyo rumaze kugeraho mu myaka 26 ishize, ibi ngo bigomba kujyana no kubaza buri wese inshingano ze.

Perezida wa Repubulika kandi yagarutse ku cyorezo cya Covid 19 gikomereye isi muri ibi bihe, avuga ko ibihugu bikeneye gushyira imbaraga hamwe mu guhangana n’iki cyorezo ko nta mugabo umwe muri uru rugamba.

Iki kiganiro kibaye nyuma y’iminsi mike u Rwanda rwizihije ku nshuro ya 26 umunsi wo Kwibohora, umunsi wizihijwe mu buryo budasanzwe kubera covid 19, Perezida Paul Kagame aheruka kuvuga ko azashaka uburyo yandika igitabo kigaragaza mu buryo burambuye urugamba rwo kubohora u Rwanda, umukuru w’igihugu yashimangiye ko ibi bizakorwa ndetse azafatanya n’abandi bagize uruhare muri uru rugamba.

SRC:RBA

Related posts

Muri ibi bihe hari abakozi batemerewe kujyana imodoka mu kazi kubera ubwinshi bwazo

Emma-marie

Perezida Kagame yavuze ku cyerekezo 2050 aho Umunyarwanda azaba yinjiza nibura miliyoni zirenga 12 ku mwaka

Emma-Marie

Amaraso mashya muri Guverinoma y’u Rwanda

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar