Image default
Politike

Amaraso mashya muri Guverinoma y’u Rwanda

Perezida wa Repuburika Paul Kagame, yashyize abayobozi bashya muri Guverinoma, barimo Gatabazi Jean-Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Prof Shyaka Anastase, Beata Habyarimana nawe akaba yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, asimbuye Asimbuye Soraya Hakuziyaremye.

Gatabazi Jean Marie Vianney wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yayoboraga Intara y’Amajyaruguru kuva muri Kanama 2017, akaba mbere yaho yari Umudepite mu gihe cy’imyaka 14, naho Beata Habyarimana wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, akaba yari umuyobozi wa Bank AGASEKE.

   Minisitiri Habyarimana Beata na Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney

Soraya Hakuziyaremye wayoboraga Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yagizwe Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), asimbuye Dr Monique Nsanzabaganwa, uherutse gutorerwa kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Mufulukye na Munyantwali bahagaritswe ku mirimo

Emmanuel Gasana wigeze kuyobora Intara y’Amajyepfo mu 2018, akaba yaranayoboye Polisi y’u Rwanda hafi imyaka 10, yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, akaba asimbuye Mufulukye Fred wayoboraga iyi Ntara kuva muri 2017.

                                          Emmanuel Gasana, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

Munyantwali Alphonse wayoboraga Intara y’Iburengerazuba yasimbuwe na Habitegeko François wayoboraga Akarere ka Nyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasimbuwe na Dancilla Nyirarugero ku buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru.

Akarere Nyaruguru: Meya Habitegeko nk'ikimenyetso kinaniwe mu butegetsi bw'u Rwanda – Ingenzinyayo

Habitegeko François, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

Habitegeko François wayoboraga Akarere ka Nyaruguru, yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, asimbuye Munyantwali Alphonse.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Minisitiri w’Intebe yatumijwe muri Sena

Emma-Marie

Ntibikwiriye kugereranya urupfu rwa Yezu n’urupfu rw’Abatutsi bishwe muri Jenoside 1994

Emma-marie

Perezida Kagame arasaba urubyiruko rwo ku mugabane w’Afurika kubyaza umusaruro impano rufite

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar