Image default
Amakuru

WHO yasabye ko urukingo rwa AstraZeneca rukomeza gukoreshwa

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryashishikarije ibihugu kutaba bihagaritse gukingira, mu gihe ibihugu byinshi bikomeye byo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) byabaye bihagaritse ikoreshwa ry’urukingo rwa Oxford-AstraZeneca.

OMS yavuze ko nta gihamya ihari igaragaza isano hagati y’urwo rukingo no kwipfundika kw’amaraso.

Ubudage, Ubufaransa, Ubutaliyani na Espagne byifatanyije n’ibihugu bito byo muri EU mu kuba bihagaritse ikoreshwa ry’urwo rukingo nk’uburyo bwo kwigengesera, mu gihe harimo gukorwa amagenzura kuri urwo rukingo.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko inzobere za OMS zo kugenzura umutekano w’inkingo zirahura kuri uyu wa kabiri ziga kuri uru rukingo.

Ikigo cy’Uburayi cyo kugenzura imiti (EMA) kiraza gukora inama nacyo kuri uyu wa kabiri, kandi byitezwe ko kizatangaza imyanzuro yacyo ku wa kane. Nacyo cyavuze ko urukingo rwa AstraZeneca rukwiye gukomeza gukoreshwa.

I Burayi hagaragaye abantu bamwe bagize ikibazo cyo kwipfundika kw’amaraso nyuma yo guhabwa urwo rukingo.

Ariko, inzobere zivuga ko ibi bitarenze umubare w’abagira ikibazo cyo kwipfundika kw’amaraso ubusanzwe utangazwa mu baturage bose muri rusange.

Abantu hafi miliyoni 17 bo muri bihugu byo muri EU no mu Bwongereza bahawe doze y’uru rukingo, abatageze kuri 40 ni bo bagize ikibazo cyo kwipfundika kw’amaraso kugeza mu cyumweru gishize, nkuko uruganda rukora imiti rwa AstraZeneca rwabivuze.

Ni izihe ngamba zirimo gufatwa?

Ku wa mbere, minisiteri y’ubuzima y’Ubudage yatangaje ko ako kanya ihagaritse gutanga urukingo rwa Oxford AstraZeneca, ku nama yagiriwe n’ikigo Paul Ehrlich Institute (PEI), gishinzwe kugenzura inkingo mu gihugu.

Minisitiri w’ubuzima Jens Spahn yavuze ko icyo cyemezo “kidatewe n’impamvu za politike”.Yongeyeho ati: “Twese tuzi neza cyane ingaruka z’iki cyemezo, kandi ntabwo twafashe iki cyemezo gutyo gusa [tujenjetse]”.

Nyuma yaho gato, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko Ubufaransa nabwo bwabaye buhagaritse ikoreshwa ry’urwo rukingo, kugeza ubwo ikigo EMA kigenzura imiti i Burayi kizajya indi nama.

Byiyongereye ku bihugu bindi byo muri EU birimo nk’Ubutaliyani, Portugal, Denmark n’ibindi nabyo byafashe icyo cyemezo.

Related posts

U Bufaransa: Umunyarwanda aracyekwaho kwica umupadiri

Emma-Marie

‘Mujyane, hari igihe ari we wazarokoka!’ Ubuhamya bwa Dusengiyumva wiciwe umuryango muri Jenoside

Emma-marie

How To Look Incredible In A Bikini This Summer

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar