Iyi nyandiko ni igitekerezo bwite cy’umwanditsi witwa Mvukiyehe Rubera, utuye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.
Mu gihe Abanyarwanda twibuka ku nshuro ya 26 abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 nifurije abanyarwanda by’umwihariko Abarokotse Jenosinde gukomera, tubafashe mu mugongo nimukomere ntibizongera harabaye ntihakabe n’iyo ntero y’abakuru n’ababyiruka biteguye kurinda U Rwanda ikibi icyo aricyo cyose.
Muri ibi bihe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi hatambutswa inyigisho nyinshi n’abantu banyuranye harimo abayobozi b’amadini ndetse n’abandi bigisha bo muri yo.
Ibi bihe bihuzwa kenshi no kwizihiza Pasika y’Abakiristu bituma muri icyo gihe abantu bigishwa kwifatanya na Yezu mu kababaro yagize mu cyitwa inzira y’umusaraba ibyo bigahuzwa n’ubuzima bwo gutotezwa kwicwa urubozo n’ibindi byakorewe Abatutsi mu 1994 nabyo bita Inzira y’umusaraba.
Ariko se koko bikwiriye guhuzwa cyangwa kugereranywa?
Iyo dusomye muri Bibiliya dusanga urupfu rwa Yezu/Yesu rwari mu bushake bwe ndetse n’ubwa Se (Imana) mu mugambi wabo wo gukiza abantu ibyaha byabo. (Mt 1;21-22).
Hari indilimbo izwi na benshi yaririmbwe n’imwe mu makorari akomeye hano mu Rwanda iyo ndilimbo yitwa “Iba irihe?” muri iyo ndilimbo berekana ko aho Imana iba iri mu gihe cy’ibyago bitandukanye ndetse n’aho yari iri mu gihe cya Genocide yakorewe Abatutsi iba iri aho yari iri igihe yezu yapfaga ntimutabare.
Mu nyikirizo y’iyo ndirimbo baravuga ngo”…Biba iri ahantu runaka, hahandi yari iri wa munsi umwana wayo yatotezwaga ikamwihorera ntabwo iba yihishe iba irikumwe n’abababaye ishaka ngo bace muri uwo muriro bawuvemo bakeye,…”
Aya magambo ari muri iyi ndilimbo akundwa na benshi ariko ntekereza ko batayatekerezaho ngo bayuze kubera ko ari indirinbo zitwa ko zaririmbiwe Imana tukabifata nkaho bidafite amakemwa nyamara biteye agahinda.
Uku kudatekereza ku bintu bwitwa iby’iyobokamana ni ikibazo gikomeye kuko amateka atwereka ko hamwe muho ingengabitekerezo ya jenoside yabibiwe n’umuyoboro w’iyobokamana utasigaye ibyo rero bikwiriye gutuma dukemanga tukanatekereza kuri buri kimwe hato tutazisanga twasize icyuho cyo gupfobya jenoside no gushinyagurira abiciwe ababo.
Kuririmba ngo ” ..ntabwo iba yihishe iba iri kumwe n’abababaye Ishaka ngo bace muri uwo muriro bawuvemo bakeye” Bigaragaza neza ko Jenoside yari umugambi w”Imana.
“Kuvuga ko jenoside ari umugambi w’Imana bigira abicanyi abere”
Kuvuga ko Jenoside cyangwa se n’ubundi bwicanyi ari umugambi w’Imana ibyo bigira abicanyi abere ahubwo bikagira abishwe abanyabyaha kuko abicanyi baba barafashije Imana kugera ku mugambi wayo.
Nkuko abakirisitu babyemera Yezu yapfuye kubw’umugambi w’Imana wo kugira ngo acungure abantu, Abatutsi ntibishwe ku bushake bwabo bishwe urw’agashinyaguro yemwe n’iyi Mana bavuga Si iy’I Rwanda.
Ko amateka yacu azwi neza kuki tuyasobanuza ibindi? kuki twumva ko yumvikana tuyagereranije n’izindi nkuru tutanabonye mu gihe ibyacu twabyibereyemo?
Ninde muntu w’ahandi wakwigisha kumenya neza buri kintu kiri munzu yawe wiyubakiye kandi unayibamo umunsi ku wundi?
Uko Genocide yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa ndetse n’uko yahagaritswe birazwi bikwiriye kwigishwa uko biri, ni ibintu byakumvwa na buri wese si ngombwa kwigisha amateka yacu tuyongeyeho ibindi ubwayo arihagije abanyarwanda bayabayemo barayazi.
Umwanya wo kwibuka abacu si uwo kubwirwa izindi kuru, ibi bihishemo umugambi kirimbuzi wo kurangaza abantu kandi iyo urangaye ushobora kwicwa cyangwa ukibwa. Sinanze ko inkuru y’urupfu rwa Yezu yigishwa ahubwo ndasaba ko yigishwa mu mwanya wayo ikanigishwa uko iri mu mugambi wayo.
Abigisha b’iyobokamana bakwiriye kwiga kwigisha amateka nyakuri y’abanyarwanda mu gihe cyayo utabishiboye akigirayo akigishwa n’ababishoboye.
Abanyarwanda ndabakangurira kugira ubwenge n’ubushishozi muri byose, insengero dusengeramo uyu munsi zaguyemo abacu bitezemo amakiriro ntidukwiriye kwizera kuziboneramo icyo abacu baziburiyemo niba tugiyeyo tujyane amakenga ibyo twumviramo tubyumvane amakenga ejo tutazisanga aho tutifuza gusubira.
Mvukiyehe Rubera.