Image default
Abantu

Umuhanzi Minani yasohoye indirimbo yise “Tuzahora tubibuka”

Umuhanzi Minani Ephrem wo mu Karere ka Muhanga yasohoye indirimbo ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi.

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG ivuga ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bugamije guha icyubahiro abazize jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi bikaba bikubiye mu ibaruwa iyi komisiyo yandikiye uyu muhanzi.

Ubu butumwa buragira buti “Babyeyi nshuti rungano mwe twanganaga mwagiye tukibakunda turashoberwa, Genocide ku batutsi ntizibagirana mu gihe iy’isi dutuye izaba ikiriho.

Mwambuwe ubuzima nutigeze abarema muzira uko muremye kandi mutiremye. Hasigara Incike imfubyi n’abapfakazi, bategereje utabara batazi ahwaturuka. Mwibazaga uwabahanze aho aherereye  ako kaga mugakurwamo n’inkotanyi.

Nkotanyi zamarere ntwari mwaradutabaye, mwadukijije irya mipanga, munatuvura ibikomere byayo munaturemamo ikizere, ubu turatwaza nk’abandi bose. Abarokotse jenoside nukuri ntwali twe turashima.

Abatutsi bishwe nk’amatungo ari mwibagiro abari abaturanyi batangira kubatema ibyizerwaga byose ntanakimwe cyabonetse ngo cyibakize Genocide mwakorerwaga. Inkotantanyi zatabaye zitarora inyuma abicaga gucur’inkumbi biraceceka. Mwe mwagiye muruhukire mu mahoro we mwasize nimuhumure ubu turiho uwaturokoye ntabwo yigeze adusiga mu nzira yo kusa ikivi mwadusigiye.

Ntimwata y’ubupfura nanubu muri zo Kand’ubupfura babyeyi n’ibyiza gusa ntanyigisho mbi oya mwadusigiye aho muri nimutuze mwasize imfura mwadutoje gukunda kugira imbabazi kubabarira  bitavuga kutibuka oya kwibuka si inzika y’ibyo bakoze nuko utazi iyo ava atamenya iyo ari kujya. Abemeye icyo cyaha bagasaba imbabazi twazibahaye ntagihishe ku umutima.

Kwihishahisha abacinyi byabaye inzozi intambara turwana niyo kwiteza imbere, Agatutsi akanyenzi inzoka n’ayandi mabi ntabikibaho umunyarwanda niryo zina. Ubu imihigo n’imigambi twicara hamwe Intego arugutera intambwe tugana imbere kurwanya Genocide ni intego twiyemeje haba hano iwacu no hanze y’igihugu, niyo byasaba kwitanga turabikora. Muruhukane icyo cyizere ntibizongera.

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Announcement of name change request

Emma-marie

Papa Francis ashyigikiye ko ubutinganyi bwemerwa imbere y’amategeko

Emma-marie

Amateka ya Perezida Samia Suluhu utegerejwe mu Rwanda

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar