Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko umurongo wa telephone utishyurwa washyiriweho abaturage bafite ikibazo cy’ibiribwa uri guhamagarwa cyane ndetse bamwe bakawuhamagara basaba indirimbo.
Tariki ya 6 Mata 2020 ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashyizeho umurongo wa telephone utishyurwa kugirango umuturage ufite ikibazo cy’ibiribwa muri iki gihe cya Covid-19 ajye awuhamagara afashwe kubona ibyo kurya.
Kuva kuri iyo tariki saa sita z’amanywa, uyu murongo ukora amasaha 24/24 umaze guhamagarwa n’abantu 646, abo mu Mujyi wa Kigali ni 579 abo mu Ntara ni 67.
Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ariko hari abaturage bavuga ko bahamagara iyi numero ntibabashe kuyibona. Nkuko twabitangarijwe na Mukeshimana Benita wo mu Murenge wa Kimisagara. Ati “Guhera ejo narahamagaye biranga ndibaza niba iyo numero baduhaye yaratangiye gukora cyangwa itaratangira.”
Sindikubwayo Damien nawe ati “Nanjye narayigerageje biranga nkumva imeze nkaho hari umuntu uri kuyivugiraho atarangiza.”
“Umurongo urakora, ahubwo urahamagarwa cyane”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudance Rubingisa yabwiye Iribanews ko uyu murongo kuva watangwa ufunguye, abakozi bashinzwe kwiwitaba bakora amasaha 24/24.
Ati“Umurongo urakora ahubwo uri guhamagarwa cyane. N’abantu bo mu ntara bari kuwuhamagaraho kandi ari uw’abari ikigali n’abasaba indirimbo n’abihanganisha abandi bari kuwuhamagara niyo mpamvu hari abashobora kuwuhamagara rimwe na rimwe ntibawubona.”
Uyu muyobozi yatanze inama y’uko niba umuntu ahamagaye uyu murongo akumva urimo gukoreshwa yajya ategereza kuko icyo gihe uba uri gukoreshwa n’abandi.
photo:Kigali city
Iriba.news@gmail.com