Image default
Abantu

Papa Francis ashyigikiye ko ubutinganyi bwemerwa imbere y’amategeko

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yatangaje ku buryo bweruye ko ashyigikiye ko ubutinganyi bwemerwa imbere y’amategeko.

Imyemerere y’uyu mu papa itandukanye cyane n’iyabamubanjirije ku bijyanye n’ababana bahuje ibitsina. Washington post yanditse ko muri ‘documentaire’ yateguwe na Evgeny Afineevsky yashyizwe ku mugaragaro tariki 21 Ukwakira 2020,  Papa yeruye ko ashyigikiye abatinganyi.

Yagize ati “Abaryamana bahuje ibitsina bafite uburenganzira bwo kuba mu muryango, ni abana b’Imana kandi bafite uburenganzira bwo kugira umuryango nta numwe ukwiye gutabwa cyangwa ngo agirirwe nabi kubera ko ari umutinganyi”.

Icyo tugomba gushyiraho ni itegeko ribaha uburenganzira bwo kubana bityo bakaba bakingiwe n’amategeko”. Yakomeje avuga ko icyo ari cyo ahagazeho.

Mu 2013, Ikinyamakuru ‘The Advocate Magazine’ giharanira ubwigenge bw’abatinganyi cyagize Papa Francis umugabo w’umwaka nk’igihembo cy’uko atigeze akoma mu nkokora ubusugire bw’abatinganyi ahindura bimwe mu byemezo byari byarafashwe na Papa Benedict XVI yasimbuye muri Werurwe 2013.

Ubusanzwe Kiliziya Gatolika yigisha ko ubutinganyi ari icyaha Imana yanga urunuka, mu gihe The Advocate yo ishimangira ko ntawemerewe kunengera undi ubushobozi bwe bwo kuyobora intekerezo mu butinganyi cyangwa se akabuvanga n’imibonano mpuzabitsina isanzwe hagati y’abagabo n’abagore.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Ngororero: Abana birukanye nyina mu nzu bamushinja amarozi

Emma-Marie

Joseph Habineza yitabye Imana

Emma-Marie

Kubabarira bisaba umuhate -Markle Meghan

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar