Image default
Mu mahanga

Burundi: Leta yasabye umuryango wa Francophonie kuyivaniraho ibihano

Mu nama rusange y’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa yatangiye ejo kuwa gatatu, uhagarariye u Burundi yasabye uyu muryango kuvanaho ibihano byo kwigizayo leta ahagarariye uyu muryango wayifatiye kuva mu 2016.

Iyi nama y’uyu muryango, ikomeza uyu munsi kuwa kane, mubyo iri kwigaho harimo kuvanaho ibi bihano byafatiwe u Burundi nk’uko uwukuriye Madamu Louise Mushikiwabo yabitangaje.

Kuva mu kwa karindwi 2016, uyu muryango w’ibihugu 88 wanzuye ko uhagaritse imikoranire na leta y’u Burundi kubera ihonyangwa ry’uburenganzira bwa muntu mu midugararo yabaye mu 2015.

Leta ya Amerika hamwe n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi byo byafatiye ibihano bamwe mu bategetsi mu Burundi barimo minisitiri w’intebe na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano bibashinja ibyaha byakozwe ku kiremwamuntu icyo gihe.

Ibihugu bikize n’imiryango nterankunga byo mu burengerazuba bw’isi, byateye umugongo u Burundi bishingiye kubyaregwaga ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza kuva mu 2015.

Ernest Niyokindi, ambasaderi w’u Burundi mu Bufaransa ejo yabwiye inteko rusange y’umuryango w’ibihugu bikoresha igifaransa ko leta y’icyo gihugu “yarenganyijwe ifatirwa ibyo bihano bibogamye”.

Avuga ko nyuma y’imidugararo ya 2015 leta yafashe ingamba zo gusubiza ibintu mu buryo, nko gucyura impunzi no kurekura impfungwa, ariko ibyo bihano ntibikurweho.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu ijambo rye, ryatangajwe na ambasade y’u Burundi mu Bufaransa, Bwana Niyokindi yavuze ko perezida mushya Gen. Major Evariste Ndayishimiye yiyemeje “kurengera uburenganzira bwa muntu no kuzahura umubano n’amahanga ushingiye ku kubahana.”

Yabwiye iyi nama ko leta y’u Burundi yifuza kongera gukorana n’uyu muryango bityo iwusaba “kwiga uko wavanaho icyemezo gihagarika imikoranire” n’iyi leta cyafashwe mu kwa karindwi 2016.

Iyi nama ya Francophonie, niyo ya mbere mu mateka yawo iteranye hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga rya ‘videoconference’ nk’uko uyu muryango ubivuga.

Ambasade y’u Burundi mu Bufaransa, ivuga ko „ishima inama y’uyu muryango yakiriye neza icyifuzo bayigejejeho”.

Biteganyijwe ko icyemezo cy’umuryango wa Francophonie ku cyifuzo cy’u Burundi gishobora gutangazwa nyuma y’iyi nama rusange yawo irangira uyu munsi kuwa kane.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Kenya: Abaturage bariye karungu

Emma-Marie

U Bufaransa: Umusirikare mukuru arashinjwa kunekera amahanga

Emma-marie

Haravugwa igitero mu nkengero z’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar