Image default
Politike

Muri ibi bihe hari abakozi batemerewe kujyana imodoka mu kazi kubera ubwinshi bwazo

Abakorera ibigo bitandukanye bitanga serivisi z’ibanze zikenewe muri ibi bihe baributswa na Polisi y’u Rwanda ko bagomba kugenda mu modoka rusange bajya cyangwa bava mu kazi, uzafatwa yatwaye imodoka ye azahanwa bikomeye.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu butumwa, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yagejeje ku banyarwanda mu makuru ya Televisiyo Rwanda yo ku wa 19 Mata 2020.

CP Kabera yibukije Abaturarwanda bose ko gahunda yo kuguma mu rugo ikomeje kugeza tariki ya 30 nkuko biherutse kwemezwa n’inama idasanzwe y’Abaminisitiri yateranye mu mpera z’iki cyumweru.

Avuga ku bijyanye n’abakozi bajya mu kazi muri ibi bihe, yagize ati “Ibigo bifite abakozi benshi nk’amabanki, ibigo by’itumanaho cyangwa amasosiyete y’itumanaho n’ibindi bigo bifite abakozi benshi byemerewe gukora akazi nkuko bigaragara mu mabwiriza, abakozi babyo bagomba kugenda mu modoka za rusange, hubahirizwa intera hagati yabo cyangwa intambwe hagati yabo.”

Urugero: Niba imodoka isanzwe itwara abantu 30, igomba gutwara abantu 15. Abakozi b’ibi bigo bazongera kugaragara ko batwara ibinyabiziga byabo bazafatwa bahanwe ku buryo bukomeye.

Imodoka ntoya nukuvuga amavatiri, kamyoneti cyangwa amajipe z’abantu ku giti cyabo ntizigomba gutwara abantu barenze babiri mu gihe bibaye ngombwa. Urugero: bagiye guhaha, kubikuza n’izindi serivisi za ngombwa.

Amakamyoneti n’amakamyo agemura ibiribwa cyangwa ibindi bintu bya ngombwa ntagomba kurenza abantu babiri. Nukuvuga umushoferi na komvuwayeri (convoyeur) we”.

Yongeyeho ko “Hari ibigo byabwiwe ko abakozi babyo batajyana imodoka zabo mu kazi kubera ubwinshi bwazo.”

Yakomeje avuga ko Polisi yihanangiriza abantu bose bafite umuco wo kuyibeshya ko bagiye gukora ingendo za ngombwa, abagisengera mu matsinda, abasurana mu ngo zabo, abishyira hamwe bagashaka uburyo banywa inzoga, abakorera siporo hanze ko bazakomeza gufatwa bagafungwa bagacibwa amande ndetse abafite ibinyabiziga bigafatirwa kugeza igihe gahunda yo kurwanya icyorezo cya coronavus irangiriye.

Polisi kandi irashimira abaturarwanda bagize iyi gahunda iyabo cyane cyane abakangurira bagenzi babo kuguma mu rugo, abatanga amakuru bayaha polisi mu kazi kayo ka buri munsi, uburyo batanga amakuru y’abantu barenga kuri aya mabwiriza kandi dushishikariza abantu bose ko aya mabwiriza bayagira ayabo.

Abaturarwanda bakaba bagirwa inama yo gukora gahunda y’icyumweru maze serivisi bakeneye bagasohoka bakazibonera icyarimwe bityo bikabarinda gusohoka mu ngo zabo buri munsi. Yasoje ubu butumwa agira ati “Turabibutsa ko kwirinda coronavirusi ur’ukuyirinda abawe ndetse n’abaturarwanda muri rusange”.

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

 

Related posts

Jeanette Kagame yasabye abanyamategeko kureba niba icyaha cyo gusambanya abana kitashyirwa mu byaha bidasaza

Emma-marie

U Rwanda rugiye kwakira abimukira babaga mu Bwongereza mu buryo budakurikije amategeko

Emma-Marie

U Rwanda rwakuyeho ikiguzi cya visa kubanyafurika, Commonwealth na OIF

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar