Image default
Politike Ubuzima

Abanyarwanda bose basabwe kwambara agapfukamunwa no mu rugo

Mu rwego rwo kurushaho kwirinda icyorezo cya Covid-19, Minisitiri w’Ubuzima yatangaje ko abanyarwanda bose bagomba kujya bambara agapfukamunwa mu ngo zabo ndetse no hanze yazo.

Mu kiganiro yagiranye na RBA ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Mata 2020, Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yavuze ko hafashwe icyemezo cy’uko abanyarwanda bose bagomba kujya bambara agapfukamunwa.

Ati “Ni icyemezo cyafashwe cy’uko abanyarwanda bose bagomba kukambara[…]twese tugomba kujya tukambara igihe turi mu ngo n’igihe dusohotse”.

Yakomeje avuga Leta n’abafatanyabikorwa bayo na ba rwiyemezamirimo bari gukorana ku buryo utu dupfukamunwa tuzaboneka ku isoko kandi ku giciro cyiza.

Yakomeje ati “Guhera ku wa mbere, inganda zatangira gukora ku buryo mu mpera z’icyumweru tuzaboneka ku isoko ku buryo uzadushaka wese yatugura akatwambara. Ni udupfukamunwa dushobora kumeswa inshuro eshanu ari kazima.”

Avuga ku kamaro ko kwambara agapfukamunwa, Min.Ngamije yavuze ko ukambaye atanduza mugenzi we umuri imbere, amahirwe yo kumwanduza aba yagabanutse kandi nawe ntiwanduzwa.

Iyi akaba ari imwe mu ngamba ikomeye yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa gatanu iyobowe na Perezida wa Repuburika Paul Kagame, umwe mu myanzuro yafashe ni uwo kongera igihe cyo kuguma mu rugo no gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zari zisanzwe zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Igihe cyari cyatanzwe mbere cyari kurangira tariki 19 Mata 2020, kikaba cyarongerewe kikazagera tariki 30 Mata uyu mwaka.

Kugeza ubu umubare w’abamaze kwandura iki cyorezo mu Rwanda ni 144, muri bo 69 bamaze gukira na ho 75 bakaba bakivurirwa ahabugenewe.

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

CHOGM 2021: Inama y’abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth izebera mu Rwanda muri Kamena 2021

Emma-marie

Abantu 24 bahamijwe ibyaha birimo iterabwoba no kwinjiza intwaro mu Rwanda

Emma-marie

Akamaro ka ‘Meditation’ mu guhindura ishusho y’imikorere y’ubwonko

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar