Image default
Politike Uburezi

Uruhare rw’umubyeyi ni ingenzi kugirango umwana yigire mu rugo neza REB

Muri ibi bihe amashuri afunze, ababyeyi barasabwa gufasha abana babo gukurikira amasomo atangwa nIkigo cyIgihugu gishinzwe Uburezi (REB) babafasha gukora ingengabihe baborohereza no kubona ibikoresho bifashisha bakurikira amasomo.

Ku ya 14 Werurwe uyu mwaka, Minisiteri yUburezi (MINEDUC) yategetse ko ibigo byamashuri byose na za kaminuza byaba ibya Leta nibyigenga bifunga, abana bagataha iwabo mu rwego rwo kubarinda Covid-19.

Mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwigira mu rugo, Ikigo cyIgihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB), cyashyizeho uburyo bwo kwiga hifashishijwe iyakure binyuze ku rubuga rwa Youtube, http://elearning.reb.rw, Radiyo Rwanda, Radiyo Mariya Rwanda na Radiyo 10 ndetse na Televiziyo Rwanda.

Abanyeshuri bakiriye na yombi iyi gahunda

Abanyeshuri bo mu bice bitandukanye byIgihugu baganiriye na IRIBANEWS, bavuze ko iyi gahunda yo kwigira mu rugo ari nziza.

Umwe mu bo twaganiriye atuye mu Karere ka Kicukiro, yiga mu mwaka wa gatatu wamashuri yisumbuye.

Ati: “Byaramfashije cyane kuko iyi gahunda itaratangira nirirwaga nirebera filime, ariko ubu nifashisha urubuga rwa elearning nkabasha kwiga amasomo twigaga mu ishuri”.

Undi wo mu Karere ka Rulindo wiga mu mwaka wa gatandatu wamashuri yisumbuye. Ati: “Gahunda ni nziza cyane, ariko ikibazo tugira hari igihe amasomo azamo ababyeyi cyangwa abandi bantu bo mu rugo barimo kureba televiziyo ntibatume wiga”.

Abanyeshuri bakiriye na yombi gahunda yo kwigira mu rugo babifashijwemo na REB

Bamwe mu babyeyi twaganiriye hari abatarumva akamaro kiyi gahunda. Nyirasafari Claudine atuye mu Karere ka Gasabo.

Ati: “Televiziyo dufite ni imwe kandi mu rugo mfite abana benshi nayiharira umwana umwe ngo ayigireho abandi bikagenda bite ko bose batiga mu mwaka umwe ?”.

Rwagasana John wo mu Karere ka Nyarugenge nawe ati: “ Iyo gahunda ndayizi kandi narayishimye. Ikibazo mfite nuko hari ibyo bigisha umwana ntabyumve kandi ubona ko nta nuburyo bwo kubaza ibibazo bashyizeho ku masomo anyura kuri televiziyo na radiyo”.

Ikifuzo cy’ababyeyi ndetse n’abanyeshuri nuko hashyirwaho uburyo bajya babaza ibibazo bijyanye nisomo bize. REB ikaba ivuga ko ku bifashishija urubuga rwa http://elearning.reb.rw, ubu buryo bwashyizweho.

Ababyeyi barasabwa gukora ingengabihe

Kugirango abanyeshuri babashe gukurikira amasomo atangwa mu buryo bwavuzwe hejuru, ababyeyi barasabwa kubigiramo uruhare nkuko bisobanurwa nUmuyobozi wa REB, Dr Dr. Ndayambaje Irénée.

Yagize ati: “Uruhare rw’umubyeyi ni ingenzi icyo basabwa n’ugufasha abana. Niba mfite abana babiri batatu ingengabihe yabo yo kwiga iteye ite? […]turasaba ababyeyi ko radio biri n’amahire n’amatelephone menshi aba afite radiyo, niba afite radio isanzwe nta mpamvu yo kutayiha umwana kandi umwana akicara ahantu hatari urusaku hadafite ibindi bimurangaza kugirango yige”.

Uyu muyobozi avuga ko n’abakurikira amasomo hifashishijwe Youtube ndetse n’urubuga rwa e learning, ababyeyi bakwiye kwigomwa bakabatiza mudasobwa, dore ko nta nikiguzi cya internet bisaba.

Julianna Lindsey, uhagarariye Ishami ry’Umuryango wAbibumbye ryita ku bana UNICEF mu Rwanda, nkumwe mu baterankunga bibanze muri iyi gahunda, mu kiganiro aherutse kugirana na RBA yavuze ko babyeyi cyane abagabo bakwiye kwigisha abana babo kwirinda covid19 ndetse bagahagarara mu nshingano zabo zo kwita Ku miryango yabo muri iki gihe.

Umurerwa Emma-Marie

emma@iribanews.com

 

Related posts

Ababyeyi bifuza ko umunsi wo gusura abana biga baba ku mashuri usubizwaho

Emma-Marie

Perezida Paul Kagame ‘yifuza urubanza rutabogamye’ kuri Rusesabagina

Emma-Marie

U Rwanda rwatangaje ko u Burundi nta bushake bufite bwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar